Alexandre Lacazette yamaze gusezera ku bafana b’ikipe ya Arsenal

Umukinnyi Alexandre Lacazette yamaze gusezera ku bakunzi, ndetse no ku bayobozi b’ikipe ya Arsenal nyuma y’imyaka itanu yari ayimazemo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 31 y’amavuko yagizwe umuyobozi w’abakinnyi mu ikipe ya Arsenal nyuma yo kugenda kwa Pierre Emmerick Aubameyang waje kuva muri iyi kipe akerekeza mu ikipe ya FC Barcelona.

Uyu mukinnyi Alexandre Lacazette yageze mu ikipe ya Arsenal avuye mu ikipe ya Olympic Lyonne yo mu gihugu cy’Ubufaransa ndetse kuri ubu biravugwa ko uyu mukinnyi asubiye mu ikipe yahozemo ya Lyon.

Umukinnyi Alexandre Lacazette yakiniye ikipe ya Arsenal imikino 206 ndetse yabashije gutsinda ibitego 72.

Umutoza mukuru wa Arsenal bwana Mikel Arteta yatangaje ko umukinnyi Lacazette yabaye umukinnyi ukomeye cyane muri iyi kipe ndetse agaragaza ko uruhare rwe rwari ingenzi cyane kuri iyi kipe.


Umukinnyi Alexandre Lacazette yatwaye igikombe cya FA Cup mu mwaka wa 2020, ikipe ya Arsenal biciye mu buyobozi bwayo bwatangarije uyu mukinnyi ko yabaye indashyikirwa ndetse ubwitange bwe n’umurava yagaragaje muri iyi kipe ngo bizahora byibukwa iteka.

Umuyobozi mukuru wa Arsenal Edu yasoje yifuriza ishya n’ihirwe mu ikipe ya Arsenal ndetse amwifuriza n’imigisha myinshi kubera ubwitange yagaragaje.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO