Ali Kiba agiye kumurikira album ye shya i Mwanza

Umuhanzi Ali Saleh Gentamilan uzwi nka Ali Kiba Nyuma y’ukwezi kumwe ashyize hanze Alubumu ye nshya yise Only One King igakunda agiye gutangirira ibitaramo byo kuyimenyekanisha mu mujyi wa Mwanza.

Iyi alubumu iriho indirimbo 16 ikijya hanze yahise ica agahigo ko kuba yarahise yumvwa n’abantu bagera kuri Miliyoni 18 n’igice mu gihe cy’iminsi 6 gusa.

Uyu mugabo abinyujije ku rukuta rwa Instagram yagize ati "Ukwezi kumwe nyuma yo gushyira hanze alubumu yanjye Only One King ndabashimira cyane uburyo mwayakiriye."

Yakomeje agira ati "Ukwezi kwa ukuboza kuraje , Mureke dutangire ibirori, ndifuza kubatangariza kumugaragaro ko alubumu nzayibagezaho vuba cyane aho nzabataramira muri Rock City I Mwanza ku ya 17 Ukuboza 2021 , nkaba mbasaba ko mwese mwabika iyi tariki tukazabyina."

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO