Aline Bijoux yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano

Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ya Bamenya yakorewe ibirori bya Bridal Shower asezera kuri bagenzi be.

Bijoux witegura kurushinga mu ntangiriro za Mutarama 2022, yakorewe ibyo birori tariki 19 Ukuboza 2021 asezera ku rungano Aho bamwe bamuha inama zuko azafata umugabo bagiye kubana.

Ni ibirori uyu mukobwa yakorewe mu gihe hashize iminsi mike cyane umukunzi we ’Sentore Lionel’ agarutse mu Rwanda aho ari gutegura ubukwe bwabo.

Uyu mukobwa yakorewe ibi birori nyuma y’iminsi mike yambitswe impeta n’uyu musore bitegura kurushinga.

Byitezwe ko Bijoux azakora ubukwe tariki 8 Mutarama 2022.


Ubukwe bwa Bijoux buzaba taliki ya 8 Mutarama bubere mu Rwanda

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO