Aline G. nyuma yo gufasha ati “Ubushobozi nabwo bwaba inzitane zo kudakurikiza amabwiriza”

Umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire yatanze ubufasha bw’udupfukamunwa mu karere ka Kamonyi avuga ko hari abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bitewe no kutagira ubushobozi.

Uyu muhanzi ukunze kugaragara cyane mu bikorwa byo gufasha kuri iyi nshuro yabikoreye mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge aho yitanze udupfukamunwa ku baturage baho.

Abinyujije ku rukuta rwa Instagram yasabye abandi bahanzi nabo kugira uruhare mu gufasha abatishoboye mu rwego rwo kubafasha gukomeza kwirinda coronavirus.

Ati “Nawe haricyo wakora ugafasha udafite ubushobozi bwo kubona agapfukamunwa erega agatira undi ataruko yiyanze...Ubushobozi nabwo bwaba inzitane yo kudakurikiza amabwiriza yo kwirinda icyo cyago cya covid-19...Gusa nawe nziko ukunda abantu nawe hari uwo wagurira mask yaba umwe cyangwa babiri, hanyuma tugakomeza gukurikiza amabwiriza ntambogamizi.”

Akomeza avuga ko aho ukorera cyangwa se utuye kubaho kwawe nawe ariwo mugisha we.

Ati “Reka tubikore kuko ibyiza biraje bizasange waririnze covid-19 kandi haruwo wafashije muri urwo rugendo rwo kwirinda ugura agapfukamunwa.”


Aline avuga ko ubushobozi bwaba inzitane yo kudakurikiza amabwiriza yo kwirinda


Ati "Erega utira agapfukamunwa si uko aba yiyanze"

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO