Aline Gahongayire yabwiye amagambo akomeye abantu bakomeje kwibaza niba atwite aho yabasabye kureba ibibareba

Umuhanzikazi uririmba indirimbo ziramya ndetse zikanahimbaza Imana, Aline Gahongayire yaboneyeho gusaba abantu kujya bareba ibibareba ndetse anabibutsa ko hari ubuzima umuntu aba adakwiriye gushyira hanze ndetse ibi bije bikurikiye ifoto ye yavugishije benshi bigaragara ko wagirango aratwite.

Nyuma y’aho abantu baboneye ifoto yerekana Gahongayire yifashe ku nda wagirango aratwite yahise aboneraho maze asubiza abantu bakomeje kwibaza ibibazo byinshi kuri we kuva babona iyi foto.

Mu magambo ye Aline Gahongayire yagize ati:Ubundi se bitwaye iki gutwita?ariko ibaze nanjye ngiye kubaza umubyeyi wawe nti ese uratwite?ubuzima bwanjye ni njyewe bureba si wowe bureba.

Aline Gahongayire yakomeje avuga ko ibimubaho byose ngo atariko bikwiye kujya hanze ndetse avuga ko mu gihe umuntu wenda yaba afite sosiyete ngo yamamaza imyambaro y’abana ngo ako kazi ko yagakora.


Nyamara hari abandi bantu batanze ubutumwa babwira Gahongayire ko mu gihe ibintu yabishyize ku mbuga nkoranyambaga ngo adakwiye kuvuga ko abantu bitabareba kuko ngo aba yahisemo kubishyira ku karubanda.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO