Aline Intayoberana agiye gusohora Album ya kabiri yise “ Indahemuka”

Umuhanzikazi akaba n’umubyinnyi w’imbyino gakondo Aline uzwi nka ‘Intayoberana’ agiye kumurika Album ye ya kabiri yise Indahemuka izaba igizwe n’indirimbo umunani.

Uyu mubyeyi wongeye kugaruka mu matwi y’Abanyarwanda ubwo yageza itorero ry’abana b’intayoberana bitwa Uruyange mu marushanwa ya East Africa’s Got Talent yabereye muri Kenya yadutangarije byinshi kuri iyo alubumu ye yitegura gushyira hanze.

Mu kiganiro na Genesisbizz&Tv yagize ati “Nibyo koko ndi mu myiteguro yo gushyira hanze alubumu yanjye ya Kabiri nise Indahemuka, izaba iriho indirimbo umunani zose naziririmbye mu buryo bwa Gakondo nkuko nsanzwe mbikora."

Ku bijyanye n’indirimbo zizaba ziyigize yavuze ko izaba iriho indirimbo 8 harimo agashya ko kuri iyi nshuro, hazaba hariho indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana, ikindi kintu ni uko hariho n’indirimbo yakoranye n’itorero ry’abana b’intayoberano bazwi nk’Uruyange.

Abajijwe ubutumwa bwiganje muri izo ndirimbo zizaba ziriho yagize ati “Indirimbo zose nashyizeho zizaba zifite ubutumwa bunyuranye harimo izo gutoza abana uburere bwiza ndetse no gukunda umuco gakondo.

Mu gusoza ikiganiro na Aline yasabye abakunzi b’indirimbo gakondo gukomeza kubatera ingabo mu bitugu kuko nibo bakorera.

Yabijeje ko bitarenze ukwezi kwa munani alubumu indahemuka izaba yabagezeho, bazabasha kuyigurira ahantu hatandukanye hano mu mujyi wa Kigali ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zisanzwe zigurishirizwaho indirimbo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO