Kwa Ally Soudy bategerezanyije ibyishimo umwana wa Gatatu

Umunyamakuru wamamaye mu biganiro by’imyidagaduro no kuyobora ibitaramo bitandukanye Ally Soudy n’umugore we biteguye kwibaruka umwana wa Gatatu, nyuma y’imyaka 17 bahuye.

Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu tariki 29 Mutarama, Ally Soudy yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ifoto igaragaza ko Carine Umwiza Warris umugore we atwite inda y’imvutsi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ally Soudy yifashishije ururimi rw’icyongereza yagize ati: “Mbega Malayika mwiza!..(ashyiraho udutima twinshi)…Uri umugisha nahawe na Nyagasani;”

Carine atwite inda y’imvutsi, ashobora kwibaruka mu bihe bya vuba

Aba bombi baherukaga kwizihiza isabukuru y’imyaka 17 bamaze mu Rukundo dore ko bahuye mu mwaka wa 2002 ubwo bigaga ku kigo cya Groupe Scolaire APAPEC Murambi aho uyu mugabo ndetse n’umugore we bize ariko kandi banafite amateka yihariye mu Rukundo rwabo.

Mu kwizihiza imyaka 8 bamaze babana nk’umugore n’umugabo, umwaka ushize tariki 19 Ugushyingo 2019 aba bombi baje mu Rwanda ndetse banasura aho bize, bongera kwiyibutsa ibihe banyuzemo bateretana.

Iyi niyo nguni Ally Soudy na Carine bateretaniyemo bwa mbere

Muri urwo rugendo bari baherekejwe n’abana babo babiri, barimo umwana wabo w’imfura Ally Warris Umwiza, n’undi mwana wa kabiri Ally Gia Kigali U ndetse n’abo mu miryango yabo.

Ally Soudy yemezaga ko muriyo myaka yose amaranye na Carine Umwiza Warris atigeze acika intege mu rukundo amuha, rwanatanze umusaruro w’umwana wa Gatatu bateganya kwibaruka.

Mu bigaragarira amaso, umugore wa Ally Soudy utwite inda y’imvutsi ashobora kwibaruka mu gihe cya vuba cyane.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO