Alpha Rwirangira arasaba abakunzi be kumushyigikira mu marushanwa ya Tanzania Music Awards 2021

Umuhanzi Alpha Rwirangira arasaba abakunzi be kumushyigikira mu marushanwa ya Tanzania Music Awards 2021 aho ahataniye igihembo cya ’Best Music Artist From East Africa’.

Alpha Rwirangira yasabye abakunzi be kumushyigikira mu marushanwa ya TMA 2021 (Tanzania Music Awards).

Muri aya marushanwa ahataniye umwanya w’umuhanzi mwiza wo muri Afurika y’Uburasirazuba.

Yakomeje avuga ko ashimira ubufasha abakunzi be bakomeza kumwereka ndetse ko atazigera atesha agaciro amahirwe nk’aya yo kugirirwa ikizere mu marushanwa.

Si ubwa mbere uyu mugabo yitabiriye amarushanwa akomeye kuko twakibutsa ko Alpha ari we wegukanye amarushanwa ya Tusker Fame ku nshuro yayo ya gatatu mu mwaka wa 2009.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO