Alyn Sano agiye kujya yigisha abana gusoma

Umuhanzikazi Alyn Sano yatangije igikorwa yise ‘Soma hamwe na Alyn Sano’ kigamije gukundisha abana bakiri bato umuco wo gusoma ibitabo.

Alyn Sano azwi mu ndirimbo azwi mu ndirimbo ‘We the best’ yakoranye na Yvan Buravan, ‘Rwiyoborere’, ‘Naremewe wowe’ n’izindi.

Uyu mukobwa uri mu irushanwa ry’umuziki rya The Voice Afrique Francophonie agiye gutangiza igikorwa cyo kuzajya yigisha abana bakiri bato ariko agamije kubakundisha gusoma ibitabo bungura ubumenyi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “Muraho, ndizera ko mumeze neza. Nyuma yo kumenya ko mfite abakunzi benshi mu bana, nabazaniye akantu katazabashimisha gusa ahubwo kazanabafasha kwiga mu buryo butandukanye.”

Aganira na Genesisbizz yavuze ko ashaka kujya yigisha abo bana gusoma ibitabo byumwihariko mu rurimi rw’icyongereza.

Ati “Ntabwo ari ukubigisha ni ugusoma udutabo two mu cyongereza n’ikinyarwanda bakabikurikirana bakaryoherwa n’inkuru bakigiramo n’amagambo mashya. Nzajya nsoma igitabo kimwe kirangire mfata ikindi nzajya mbagenera n’ibihembo ku batsinze binyuze aho batangira ibitekerezo.”

Sano avuga ko azajya yigisha abo bana gusoma abinyujije ku rubuga rwe rwa You Tube (Alyn Sano). Iminsi yo gutangiraho ayo masomo ni buri wa gatandatu ku isaha ya saa yine z’igitondo no kuwa gatatu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.


Azajya asomera abana ibitabo binyuze ku rubuga rwa You tube rwe

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO