Alyn Sano ari mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa rya The Voice Afrique

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda Alyn Sano ni umwe mu bari mu marushanwa y’umuziki azwi ku izina rya ‘The Voice Afrique Francophone’, yarenze amajonjora ya mbere agera kuri final.

The Voice Afrique Francophone ni irushanwa rihuza abanyempano mu kuririmba ariko bo mu bihugu byo muri Afurika. Ku nshuro ya gatatu y’iri rushanwa ryabereye muri Afurika y’epfo.

Muri uyu mwaka hitabiriye Abanyarwanda bagera kuri batandatu harimo umuhanzikazi Alyn Sano na Uwayezi Ariel wamenyekanye muri Sympfony Band n’abandi.

Aba bombi bagiye muri aya marushanwa mu mpera z’umwaka wa 2019 bamarayo igihe kingana n’ukwezi bari guhatana n’abandi bahuriye muri ayo marushanwa bo mu bihugu binyuranye.

Mu bari baserukiye u Rwanda uwabashije gukomeza akagera ku cyiciro cya nyuma ni umuhanzikazi Alyn Sano.

Ku mashusho basohoye abategura iri rushanwa berekanye Alyn Sano ari kuririmba indirimbo yitwa I’d rather go blind ya Eta James ari nayo yamuhesheje amahirwe yo gukomeza.

Aganira na Genesisbizz Sano yavuze ko ari mu Rwanda ubu ariko ari kwitegura neza cyane kugirango nasubirayo agiye guhatana ku mwanya wa mbere azabashe kwegukana iri rushanwa.

Biteganyijwe ko icyiciro cya nyuma gisoza iri rushanwa rya The Voice Afrique Francophone kizaba muri uyu mwaka mu kwezi kwa Mata.

Abandi bo mu Rwanda bari barajyanye na Alyn Sano bo ntabwo bagize amahirwe yo gukomeza muri aya marushanwa.

Abagize akanama nkemurampaka muri iri rushanwa ni “Hiro, Charlotte Dipanda, Nayanka Bell na Lokua Kanza.”

Iri rushanwa ryatangiye muri 2016 rishinzwe n’uwitwa John de Mol. Taliki ya 15 Gashyantare nibwo batangiye gusohora amashusho y’abagiye barushanwa umwe kuri umwe.

Uzegukana irushanwa azakorerwa indirimbo imwe hamwe n’amashusho yayo ariko ahabwe n’igihembo cy’amafaranga.


Alyn Sano niwe mu Nyarwanda wabashije kurenga amajonjora ya mbere

Mu mashusho reba uko Alyn Sano yitwaye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO