Alyn Sano mu byishimo nyuma yo gukinwa kuri Televiziyo ikomeye y’umuziki

Indirimbo Kontorola y’umuhanzi Alyn Sano isubiyemo (Remix) yafatanyije n’umunya-Kenya Femi One yakinwe kuri Televiziyo ikomeye mu z’umuziki zibarizwa muri East Africa avuga ko ikizere cyo kwamamara gihari.

Aganira na Genesis TV, Alyn Sano yavuze ko kuba yanyuze kuri iriya Televiziyo ikomeye bimuha ikizere cy’uko azagera kure hakomeye yifuza.

Ati “ Kubona ahantu nka hariya bakinnye indirimbo yanjye biranshimisha cyane ikindi bikampa n’icyizere ko hari igihe kizagera nkamenywa n’ahandi henshi.”

Iyi ndirimbo yanyuze kuri Televiziyo izwi ku izina rya Trace Mziki, ikaba imwe mu zikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba ikina imiziki ariko ikaba inashamikiye ku zindi Televiziyo za Trace zo muri Afurika.

Iyi ndirimbo isubiyemo Alyn yavuze ko yabisabwe na Femi One gusa ngo we yifuzaga ko bazakorana indi ariko uyu mukobwa wo muri Kenya we amusaba ko basubiramo Kontorola kuko yayikunze.

Ubwo bayisohoraga iyi ndirimbo yagiye kuri konte (Account) ya you tube ya Femi One. Ibi Alyn avuga ko babyumvikanyeho nubwo indirimbo ari iye.

Ati “Impamvu twahisemo kubikora kuriya ni uko you tube ya Femi One ariyo ifite abantu benshi kandi byamfasha cyane kugirango n’abantu be babibonere aho rero twabyumvikanye biba ngombwa ko ariho ijya.”

Indirimbo ya Alyn Sano na Femi One isubiyemo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO