Nta bwoba mfite, intego ni ukwegukana ‘The Voice Afrique Francophone’ – Alyn Sano

Umuhanzikazi Alyn Sano umwe mubahanzikazi bari kwerekana ejo heza mu muziki nyarwanda agiye kwerekeza mu gihugu cya Cote d’Ivoire mu cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa ya The Voice Of Africa Francophone .

Irushanwa rya The Voice Africa Francophone ryatangijwe muri 2016 n’umugabo witwa John de Mol rikaba rinyura kuri Televiziyo ya VOX Africa rikitibabirwa n’abanyempamo batandukanye bakomoka mu bihugu by’ Afurika bivuga Igifaransa.

Alyn Sano niwe munyarwanda gusa usigayemo muri iri rushanwa aho ahatanye n’abandi bagera kuri 12.

Mu kiganiro na Genesisbizz yadutangarije ko kuri iki cyumweru tariki 18 Mata 2021 aribwo azahaguruka mu Rwanda yerekeza mu mujyi wa Abidjan muri Cote d’Ivoire. Biteganyijwe ko taliki ya 24 Mata hazaba icyiciro kibanziriza icya nyuma (Semi final) naho taliki ya 1 Gicurasi habe final.

Yagize ati “Ngiye ku rugamba rutoroshye na gatoya nubwo niteguye bihagije nasabaga abakunzi banjye n’abanyarwanda muri rusange kunshyigikira ndetse ko n’icyizere cyose cyo gutwara iri rushanwa ndagifite nta numwe mubo tuzaba duhanganye unteye ubwoba"

Yakomeja agira ati "Kugeza ubu sindamenya uko gahunda za hariya ziteguye harimo izo gutora n’izindi ariko mbizeza ko nkigerayo byose nkabona amakuru yabyo yose nzabibamenyesha."

Iri rushanwa ryatangiye muri Mutarama 2020 rigenda risubikwa kubera icyorezo cya Covid-19. u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abanyempano batandatu barimo "Alyn Sano, Ariel Wayz, Serpha, Linda Montez, Ngabo Evy na Edrissia."

Indirimbo, I’d rather go blind ya Etta James niyo yatumye abasha gukomeza mu cyiciro cya nyuma kubera ubuhanga yayiririmbanye.

Biteganyijwe ko Alyn Sano azahagaruruka ku kibuga cy’indege cya Kigali yerekeza muri Cote d’Ivoire kuri Iki cyuweru tariki ya 18 Mata 2021 I saa Saba z’ijoro.

Iri rushanwa ryatangiye mu 2016 riri kuba ku nshuro yaryo ya gatatu. Ubwa mbere ryegukanywe n’umukobwa uturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Pamela Baketa, ubwa kabiri ryegukanwa n’ukomoka muri Togo witwa Victoire Biaku.

Uwegukanye iri irushanwa akorerwa indirimbo imwe hamwe n’amashusho yayo ariko agahabwa n’igihembo cy’amafaranga.

Reba indirimbo I’d rather go blind yatumye Alyn Sano akomeza mu cyiciro cyanyuma

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO