Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Umuhanzikazi Alyn sano uherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Setu yavuze byinshi kuri musaza we wagaragaye mu mashusho yiyo ndirimbo ndetse anavuga ku mushinga we wo gushyira hanze EP(Extedend Play) yitegura gushyira hanze mu mwaka utaha .
Musaza we witwa Sano Panda asanzwe akora akazi ko gutunganya umuziki (Producer). Alyn avuga ko indirimbo yakoze yari iyo guhumuriza abantu baba bumva ko batihagije mu rukundo.
Ati “Nashatse kuvuganira abantu babangamirwa n’ubwoba mu rukundo bagahora bumva ko badahagije kubera impamvu runaka rimwe na rimwe zirimo n’ubukene. Nerekana ko urukundo ari rwo rwa mbere.”
Yakomeje avuga ko impamvu yakoresheje Musaza we Panda muri Setu ari nk’umukunzi we ari uko yasanze ari we uberanye n’ibyo yashakaga ko bigaragara mu ndirimbo.
Ati “Yari aberanye n’umuntu twashakaga ko akina ibyo yakinnye.”
Iyo ndirimbo Setu yanditswe na Niyo Bosco, ikorwa na Nizbeatz inononsorwa neza na Bob Pro, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Fayzo Pro.
Tumubajije ku mishinga afite muri iyi minsi nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo Setu Alyn Sano yatubwiye ko aticaye ubusa kuko ari gukora kuri (Extedend Play) yitegura gushyira hanze mu ntangiriro z’umwka utaha wa 2022 ariko yashimangiye ko yatangiye gukora indirimbo ziriho aho iya mbere ari Setu yamaze gushyira hanze.
Yakomeje avuga ko iyo EP ye nubwo ataributangaze amazina yayo izaba iriho indirimbo zirindwi zivuga k’ubuzima busanzwe abantu babamo izindi zikaba ari iz’urukundo ikaba iri gukorwaho n’abaproducers batandukanye bazwi hano mu Rwanda.