AmaG The Black agiye kumurika Album ya kane yise Ibishingwe

Umuhanzi w’umuraperi Hakizimana Amani uzwi ku mazina ya AmaG The Black uheruka gusohora indirimbo yitwa “Muntinye” yavuze ko muri uyu mwaka agiye kumurika Album ye ya kane yise “Ibishingwe.”

Amag The Black aganira na Genesis TV yavuze ko asanzwe afite Album eshatu. Ubu ngo iya kane nayo ayigeze kure kuko ateganya ko uyu mwaka uzarangira yarayihaye abakunzi be.
Album yayise ibishingwe kuko yifuzaga kubiha agaciro bitewe n’akamaro kabyo abantu bajya birengagiza.

Ati “Ibishingwe bamwe babifata nk’umwanda cyane ku buryo usanga hari ababipfusha ubusa batazi ko kugirango urye ikirayi cyakuze cyane haba harimo uruhare rwabyo kuko aribyo bivamo iyo fumbire.”

Iyi Album ye avuga ko izajya hanze nta buryo bw’igitaramo akoze bitewe n’ingamba zashyizweho zo kwirinda Covid-19.

Ati “Nzashyirira hanze izo ndirimbo icyarimwe nzihe abankunda binyuze ku mbuga nkoranyambaga zanjye gusa hari izizaba zigize iyo Album zamaze no kugera hanze.”

Izindi ndirimbo avuga zizaba ziriho harimo iyitwa ‘Ikigoryi’ ndetse n’indi yo kuramya no guhimbaza Imana yakoranye na Bull Dogg. Izindi Album za Amag yasohoye harimo iyitwa “Turi ku ishuri na Nyabarongo.”

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO