Amabere ya Ariel Wayz yateje ururondogoro ku mbuga We ati “Nibwo bwiza bwanjye”

Ariel Wayz umwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi yongeye guteza ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amafoto yashyize hanze ari kwamamaza indirimbo ze yerekana amabere ye.

Ibi byabaye nyuma y’uko uyu muhanzi ateguje abakunzi be umushinga w’indirimbo esheshatu azashyirira hanze icyarimwe, ni umushinga yise “Love and Lust” ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo urukundo n’irari.

Nkuko iyi E.P ye ibivuga uyu muhanzikazi yabanje kwerekana ifoto yambaye ishati ariko yafunguye ibipesu hagati mu gituza harimo akarabo.

Ifoto ya kabiri yaje mu myambaro y’iyambere ariko itandukaniro riba ko kwa kuboko kwari gufashe mu kimbo cy’ibipesu kwari gufashe ka karabo kari kashyizwe hagati y’amabere. Maze nawe ati “Niba utabyumva byibagirwe.”

Yaje gushyirahi n’indi foto ya gatatu agira ati “Ndi njye wa nyawe, ubwo nibwo bwiza bwanjye”

Ifito yamamaza iyo E.P ye (Cover) yerekanye niyo yateje ururondogoro, maze abantu bashidukira hejuru kubera ubwambure bw’uyu mukobwa bwari hanze uko bwakabaye, amabere yose hanze hejuru atambaye uretse utuntu twari duhishe imoko z’amabere. Maze aba abwiye abakunzi be ko EP ye ijya hanze mu minsi itanu iri imbere.




Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO