“Amadini inkingi ya mwamba mu guhangana n’ihohoterwa” Solina

Minisitiri w’Uburinganganire n’Iterambere ry’Umuryango, Solina Nyirahabimana, avuga ko abanyamadini n’amatorero bakwiye gushyiraho akabo mu guhangana n’iryo hohoterwa, kuko bafite ijambo ryatanga umusanzu mu kugikemura.

Ibi ni Ibiza byunganira iby;urwego rw’ubutabera rugaragaza ko ikibazo cy’abahohotera abana kigomba guhagurukirwa.

Ibi abivuga ashingiye ku rugero yabonye mu Karere ka Rutsiro, aho umugore yatoye umuco w’isuku nyuma y’uko umuvugabutumwa amubwiye ko “umwuka wera udakorana n’umwanda”.

Ati “Abanyamadini babyiyemeje hari ikintu kinini cyakorwa kuko bafite ababagana ari benshi kandi bagiye bitumiye. Hari aho twagiye muri Rutsiro tuhasanga urugero rw’umubyeyi warimo akora isuku bidasanzwe mu rugo bamubajije impamvu aravuga ati ‘najyaga nibaza impamvu muri iyi nzu tugira ibibazo, ejo bundi pasiteri yatubwiye ko umwuka wera udakorana n’umwanda’ ubwo rero ubutumwa bwaratambutse”.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero akorera mu Rwanda, Musenyeri Antoine Kambana, asanisha iri hohotera n’amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Avuga ko kimwe n’uko bagiye bafatanya na Leta mu zindi gahunda, ubu bagiye kongera imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohotera, buzajya bukorerwa mu madini n’amatorero.

Ati “Iki kibazo giterwa mbere na mbere n’indangagaciro z’ubumuntu, indangagaciro z’Abanyarwanda zagiye zigabanuka, bitewe n’uburere buke n’ibihe bibi twabayemo nka Jenoside n’ubuhunzi.”

Akomeza agira ati “Twebwe rero abayobozi mu by’imyemerere kubera ukuntu batugana, turakora ubukangurambaga kugira ngo dutangire gukumira tunafasha abahohotewe”.

Ibi byagarutsweho tariki ya 20 Mutarama 2020, ubwo hamurikwaga ubushakashatsi, bwakorewe mu bigo birindwi bya Isange One Stop Center bya Shyira, Gisenyi, Remera Rukoma, Kabgayi, Gitwe, Kabutare na Kacyiru, bukaba bwarakozwe kuva tariki ya mbere Mutarama kugeza ku ya 31 Ukuboza 2018.

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko benshi mu bahohotewe bangana na 67,9% bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 10 na 17, mu gihe abandi bangana na 13% y’abahohotewe bari munsi y’imyaka itanu.

Ubu bushakashatsi ntibugaragaza neza ishusho y’ikibazo cy’abana basambanywa, kuko bwakorewe mu bigo birindwi gusa bya One Stop Center, mu gihe mu Rwanda kuri ubu hari ibigo bya Isange One Stop Center bigera kuri 44.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’amadini n’amatorero akorera mu Rwanda (RICH) kuri servisi zihabwa abana bahohotewe mu bigo bya ‘Isange One Stop Center’, bugaragaza ko hejuru ya 50% y’abahohoteye abo bana batagejejwe imbere y’ubutabera.

Iri huriro ry’amadini n’amatorero rigaragaza ko ubukangurambaga bugiye gukorwa buzajyana no gushaka uko hakorwa ubushakashatsi bwagutse bwagera kuri ibyo bigo byose biri mu gihugu.


Musenyeri Antoine Kambanda uyobora RICH avuga ko bagiye gukora ubukangurambaga ku ihohoterwa rikorerwa abana

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO