Amafaranga siyo atanga ibyishimo Akon yatangaje ko hari n’ibibi by’amafaranga

Umuhanzi Akon ni umwe mu batunze agatubutse gusa yatunguye benshi avuga ko amafaranga adatanga byose ahubwo ngo hari n’ibibi byayo.

Uyu muhanzi yatangaje ko hari n’ibibi amafaranga azanira abayatunze Akon aratangaza ibi mu gihe abarirwa mu bahanzi bakomoka ku mugabane wa Afurika batunze agatubutse nubwo bwose afite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Akon ari mu bahanzi bafite ibikorwa binyuranye bitari umuziki dore ko ashora imari mu bintu bitandukanye ndetse akanakora ibikorwa by’ubwubatsi.

Uyu muhanzi avuga ko nubwo amafaranga ari meza gusa ngo ashobora no kuzanira ibibazo bikomeye uyatunze ndetse akaba yamushyira mu byago.

Akon aganira n’itangazamakuru yavuze ko amafaranga atagura umunezero ndetse avuga ko umuntu agira umunezero bitewe n’ibimushimisha.

Yakomeje avuga ko abantu bafite amafaranga baba badafite umwanya, kuko ngo agutwara umwanya kandi rimwe akagutwara kure y’umuryango wawe’’.

Ubwo yavugaga ko amafaranga atazana umunezero mu magambo ye yagize ati:
"Amafaranga akuzanira ibibazo byinshi kurusha ihumure. Uribura wese. Ntabwo wabonera umwanya umuryango wawe. Aho nta humure ririmo.

Mbona amafaranga atari yo yatuma umuntu agira ibyishimo, kuko hari abatayafite bishimye kurusha abayafite".

Akon w’imyaka 49 yasoje avuga ko abantu badakwiye kwibeshya ko amafaranga ariyo azana ibyishimo mu buzima, kuko batungurwa bayabonye bakabura ibyishimo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO