Amafoto: APR BBC na REG zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’intwari

Ku mugoroba wo ku wa 31 Mutarama 2020 kuri Petit Stade i Remera, haberaga imikino y’igikombe cy’intwari ya Basketball aho yarangiye REG BBC ndetse na APR BBC, zigeze ku mukino wa nyuma, yuma yo gukuramo amakipe zari zihanganye muri 1/2.

Umukino wa mbere wahuje REG BBC ndetse na Espoir BBC. Muri uyu mukino, agace ka mbere, REG BBC yakayoboye ndetse inagatsinda ku kinyuranyo cy’amanota 2 gusa, maze karangira ifite 23 kuri 21 ya ESPOIR BBC.

Agace ka kabiri nako REG BBC wabonaga ko iri kurusha cyane abakinnyi banyaruka ndetse n’imbaraga Espoir, yaje gutsinda aka gace amanota 31 kuri 23 ya ESPOIR BBC.

Espoir yiminjiriyemo agafu mu gace ka kabiri gatangira, ndetse ikajya inyuzamo ikataka cyane REG, maze igatsindira ku manota 22 kuri 21 ya REG BBC 21.

Bigeze ku gace ka nyuma ari nako ka kane, REG BBC yaje kwigaranzura Espoir BBC wabonaga ko yari yazamuye urwego rwayo muri uyu mukino maze ibatsinda amanota 25 kuri 23 ya ESPOIR BBC umukino urangira uko. Muri rusange REG BBC yatsinze amanota 100 kuri 89 ya Espoir BBC.

Undi mukino wakurikiye ni uwahuje IPRC-Kigali ndetse na APR BBC. Umukino wari witabiriwe n’abafana benshi bakunda uyu mukino.

Uyu mukino wo waje utandukanye n’uwari umaze kurangira, kuko yaba APR ndetse na IPRC-Kigali zatakanaga kandi zifite imbaraga, zikanatsinda mu buryo bwegeranye.

Agace ka mbere IPRC-KIGALI yagatsindiwe ku inota 1 gusa, kuko karangiye ifite amanota 18kuri 19 ya APR BBC. Iki gihe, wabonaga ko amakipe yombi ari gusatirana mu buryo bungana.

Agace ka kabiri, IPRC-KIGALI yabaye nk’izamuka gato ibifashijwemo na Nijimbere, umuvandimwe na Guibert ndetse na Mike Buzangu wari wazonze abakinnyi ba APR BBC. Maze baza gutsinda aka gace ku manota 21 kuri 17 ya APR BBC.

Ikipe ya APR BBC yakoraga impinduka buri kanya ndetse inasaba akanya ko kuruhuka, yaje kukabyaza umusaruro maze itsinda agace ka gatatu ku manota 27 kuri 21 ya IPRC-Kigali.

Umutoza w’ikipe ya APR BBC.

ntacyahindutse mu gace ka kane, dore IPRC-Kigali, yasaga nkaho yacitse intege, yaje kugorwa na APR, nyuma yuko umukinnyi wayo wayitsindiraga amanota atatu, Buzangu, bitamuhiraga mu bundi buryo yageragezaga maze kaza kurangira APR iri imbere n’amanota 25 kuri 20 ya IPRC-Kigali. Umukino urangira APR BBC iyoboye n’amanota 88 kuri 80 ya IPRC-Kigali.

Amafoto yaranze imikino yombi.

Abafaba bari baje ari benshi

Buzangu Michael wa IPRC-Kigali wari wazonze APR BBC



Abakinnyi ku mpande bari bafite akanyamuneza
Umutoza wa REG Mwinuka na Nshobozwa




Bahufite umutoza wa IPRC-Kigali



Abakinnyi ba APR bari bambaye numbero ya Kobe Bryant uherutse kwitaba Imana.


APR Basketball Club


Ikipe ya IPRC-Kigali
Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO