Amafoto: Skol Adrien Cycling Academy ya Adrien Niyonshuti, yamuritswe ku mugaragaro

Uyu munsi ku wa 20 Gashyantare 2020, ku ruganda rwenga ibinyobwa bisembuye rwa Skol mu Nzove, niho hamurikiwe ikipe nshya ya Sikol Adrien Cycling Academy ya Adrien Niyonshuti, izitabira Tour Du Rwanda bwa mbere ya 2020.

Iyi kipe ya Adrien Niyonshuti, yasimbuye amakipe abiri arimo Ikipe y’Igihugu ya Cameroun n’iy’Ababiligi batarengeje imyaka 23,yari kwitabira Tour Du Rwanda uyu mumwakwa wa 2020 iri ku kigero cya 2.1.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Adrien Niyonshuti yatangaje ko nubwo ikipe ye ari ubwa mbere igiye gukina iri rushanwa, ngo bagiye kugerageza uburyo bwose baritwara ngo cyane ko biteguye bihagije kandi ko banafite abakinnyi beza.

Ikipe ya Adrien Cycling Academy izaba igizwe n’abakinnyi batanu bazaba bayobowe na Mugisha Moise uzaba ari Kapiteni, ndetse, Fidel Dukuzumuremyi, Seth Hakizimana, Shemu Nsengiyumva ndetse na Jean Eric Habimana.

Tour du Rwanda 2020 ni isiganwa rya kabiri rya Tour du Rwanda rigiye kuba riri ku rwego rwa 2.1 nyuma y’irya 2019 ryegukanwe n’Umunya-Erythrée Merhawi Kudus wa Astana Pro mu ntangiriro z’umwaka ushize. Iri siganwa rikaba rizatangira kuri iki cyumweru tariki 23 Gashyantare risozwe tariki 29 Gashyantare 2020.

Abakinnyi batanu bazaserukira Skol Adrien Cycling Academ
Inzira za Tour du Rwanda 2020
Agace ka mbere: Tariki ya 23 Gashyantare 2020: Kigali Arena-Rwamagana-Kimironko (ibilometero 114.4)
Agace ka kabiri: Tariki ya 24 Gashyantare 2020: Kigali- Huye (ibilometero 120.5)
Agace ka gatatu: Tariki ya 25 Gashyantare 2020: Huye- Rusizi (ibilometero 142)
Agace ka kane: Tariki ya 26 Gashyantare 2020: Rusizi-Rubavu (ibilometero 206.3)
Agace ka gatanu: Tariki ya 27 Gashyantare 2020: Rubavu- Musanze (ibilometero 84.7)
Agace ka gatandatu: Tariki ya 28 Gashyantare 2020: Musanze- Muhanga (ibilometero 127.3)
Agace ka karindwi: Tariki ya 29 Gashyantare 2020: Nyamirambo- Mont Kigali (ibilometero 4.5)
Agace ka munani: Tariki ya 1 Werurwe 2020: Kigali Expo Ground- Rebero (ibilometero 89.3)
















Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO