Amafoto: Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Ntarama

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 13 Mata 2022 nibwo ubuyobozi bukuru bwa Rayon Sports burangajwe imbere na komite y’abatoza, abagize ishyirahamwe ry’abafana b’iyi kipe hamwe n’abakinnyi bose basuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Ntarama.

Uru Rwibutso ruherereye mu karere ka Bugesera, rushyinguyemo imibiri y’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwari buyobowe n’umutoza mukuru Jorge Paxiao bose bafashe umunota wo kunamira abatutsi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ndetse banashyira indabyo ahashyinguwe iyi mibiri.




Bashyira indabo ku rwibutso rushyinguwemo imibiri y’abatutsi bishwe muri jenoside yo muri Mata 1994.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO