Amafoto: Umunyamakurukazi Sheila Gashumba aravugwa mu rukundo rukomeye n’umuhanzi Ruger uheruka gukorera igitaramo mu Rwanda

Umunyamakurukazi Sheila Gashumba ukomoka mu gihugu cya Uganda n’umuhanzi Ruger ukomoka mu gihugu cya Nijeriya baranugwanugwa mu rukundo nyuma y’uko hagaragaye amafoto aba bombi bishimanye bikomeye nk’abari mu rukundo.

Umuhanzi Ruger mbere y’uko akorera igitaramo mu Rwanda yabanje mu gihugu cya Uganda, mu gitaramo yahakoreye yishimiwe bikomeye n’umunyamakurukazi Sheila Gashumba.

Si ibyo gusa kuko umuhanzi Ruger igihe yafataga rutemikirere aje i Kigali mu gitaramo yahakoreye tariki 19 Gashyantare uyu munyamakurukazi yaramukurikiye.

Ibi byatumye benshi bibaza niba hagati y’aba bombi hataba harimo ikibatsi cy’urukundo, kuko ntakindi cyatuma umuntu agukurikira kuva i Kampala kugera i Kigali ahantu hareshya n’ibirometero bisaga 508, bisaba umutima ukunda.


Sheila agaragara akurikiye Ruger nk’umuntu bari bafitanye gahunda

Haravugwa ikibatsi cy’urukundo hagati ya Sheila Gashumba na Ruger

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO