Amafoto utabonye ku mukino Mozambique yatsindiyemo u Rwanda ibitego 2-0 i Maputo

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iherutse gutsindirwa mu gihugu cya Mozambique batazira Mambas ibitego 2-0, twabakusanyirije amafoto yaranze uyu mukino.

Uyu mukino wabereye mu mujyi wa Maputo kuri stade ya Estadio Zimpeto iri muri uyu mujyi, umukino waranzwe n’ibyishimo ku ruhande rw’abanyagihugu.

Nyuma yuko u Rwanda rutsinzwe na Mozambique I Maputo, rwagarutse I Kigali aho barakina na Cameroon ku mukino wa kabiri muri iri tsinda.

Uyu mukino ukaba uteganyijwe kuba kuri iki cyumweru tariki 17 Ugushyingo 2019 saa 18hoo kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Mozambique yo izaba yasuye Cape Verde yo mu burengerazuba bw’Afurika, aho ku mukino wa mbere yo yanganyije na Cameroon ubusa ku busa.

Muri iri tsinda Mozambique ni iya mbere n’amanota atatu (3) igakurikirwa na Cape Verde n’inota rimwe (1) inganya na Cameroon iri ku mwanya wa gatatu, u Rwanda rukaza ku mwanya wa kane (4) n’amanota abiri (2).




Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO