Amafoto y’abakobwa 20 bazajya mu mwiherero wa MissRwanda 2020

Uyu munsi tariki 1 Gashyantare 2019 i Gikondo mu ihema ry’ahasanzwe habera imurikagurishwa, niho habereye igikorwa cyo gutoranya ba Nyampinga b’u Rwanda bagera kuri 20 muri 54 bose bavuye mu ntara 5 z’u Rwanda.

Tariki 22 Gashyantare 2020, nibwo muri Kigali Arena, hazamenyekana Nyampinga w’u Rwanda 2020, uzasimbura Nimwiza Meghani ufite iri kamba.

Turabashimiye mwe mwese twabanye namwe kuva dutangiye iki gikorwa cyo kubagezaho uko byari byifashe mu muhango wo gutoranya ba nyampinga 20 bazajya mu mwiherero, bagatoranwamo umwe uzaba ubahiga

AMAFOTO







22h45: Abashyushyarugamba bashimiye abari bitabiriye iki gikorwa ndetse n’abaterankunga ba Rwanda Insipiration Backup itegura Miss Rwanda, ndetse n’abari bitabiriye iki gikorwa cyo gutoranya abakobwa 20 muri 54.

Amafoto y’abakobwa 20 bakomeje

Akaliza Hope

Ingabire Diane

Ingabire Jolie Ange


Kamikazi Rurangirwa Nadege

Kirezi Rutaremara Brune

Musana Teta Hense

Mutegwantebe Charnice

Nishimwe Naomie


Nyinawumuntu Rwiririza Delice

Teta Ndenga Nicole

Umutesi Denise

Umwiza Phionnah

Uwase Aisha

Abakobwa bagera kuri 20 berekeje mu ijonjora rya nyuma.
1. Irasubiza Alliance No 11
2. Nishimwe Naomie No 31
3. Mutesi Denyse No 28
4. Ingabire Gaudence No 8
5. Ingabire Rehema No 10
6. Musana Teta Hense No 26
7. Kirezi Rutaremara Brune No 17
8. Mukangwije Rosine afite No 21
9. Ingabire Diane No 7
10. Ingabire Jolie Ange No 9
11. Mutegwantebe Charnice No 27
12. Kamikazi Rurangirwa Nadege No 15
13. Akaliza Hope No 1
14. Umuratwa Anitha No 42
15. Mpinganzima Josephine No 19
16. Teta Ndenga Nicole No 35
17. Uwase Aisha No 51
18. Nyinawumuntu Rwiririza Delice No 33
19. Umutesi Denise No 43
20. Umwiza Phionah No 47

Abakobwa barimo Irasubiza Alliance wari ufite numero 11 ndetse na Nishimwe Naomi bakomeje kubera amajwi menshi barushije abandi mu gutorwa yaba kuri murandasi, ndetse ndetse n’uburyo bwo kohereza ubutumwa bugufi hifashishijwe ikompanyi ya MTN Rwanda.

22h32: Luck Nzeyimana ndetse na Martina, bahamagaye umukobwa wa mbere werekeje mu ijonjora rikurikiraho, maze abantu batungurwa no kumva ari Irasubiza Alliance wari wambaye numero 11. Abashyushyarugamba, bakomeje kugenda bahamagara, ari nako abantu bishimiraga gukomeza kw’abo baje gufana, abandi bakababazwa nuko batari guhamagara abo bashyigikiye.

22h30: Luck ndetse na Martina bari bagize iki gikorwa mu rwego rwo kukiyobora, bahamagaye abakomeza muri iri rushanwa. Ubarebye ku maso wabonaga ko bose batashywe n’ubwoba.

22h25: Martina ndetse na Luck Nzeyimana bagarutse ku rubyiniriro bashimira Dj Ira wari umaze kuvanga imiziki. Aba bombi bahise bahamagara akanama nkemurampaka ngo kagaruke imbere kicare, maze bahamagara abakobwa bagera kuri 54 bari bagiye gukuramo 20 bakomeza mu kiciro gikurikira.

21h55: Abashyushyarugamba barimo Martine ndetse na Luck Nzeyimana basabye Dj Ira kuvanga imiziki mu gihe bari bagitegereje ko Akanama nkemurampaka kagaruka. Uyu mukobwa usanzwe avanga imiziki yashimishije abitrabiriye iri jonjora ku buryo bugaragara yifashishije imiziki isanzwe ikunzwe mu Rwanda.

21h50: Abakobwa bose basaga 54 bamaze guca imbere y’akanama nkemurampaka, ndetse n’abitabiriye iki gikorwa. Abari muri aka kanama, binjiye mu cyumba cy’ibanga gukora igenzura ry’amajwi ndetse no gusuzuma imishinga yose y’abakobwa babaciye imbere.

Maxime na Mugenzi we basanzwe bafana REG Basketball Club bari baje gushyigikira umwe mu bakobwa ba Nyampinga.

Akanama nkemurampaka mbere yuko binjira mu birori


Abagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2020.

Ineza Charlene umwe mu bakobwa bahataniye umwanya wo kwinjira mu ijonjora rikurikiraho
Abakobwa 54 bahatanira kuza muri 20 ba mbere.

20h30: Abakobwa bose uko ari 54 bahawe umwanya wo guca imbere y’akanama nkemurampaka ndetse n’abafana. Iki gikorwa kandi kikirangira, abashyushyarugamba bababwiye ko bagomba guca na none imbere y’akanama nkemurampaka ndetse n’abitabiriye iri jonjora bakabagezaho imishinga bafite.

Hashize umwanya muto kandi abashyushyarugamba bahamagaye abakobwa bagera kuri 54 ngo babanze biyerekane imbere y’akanama nkemurampaka ndetse n’abaje kubashyigikira muri rusange. Ibi babifashwagamo n’umuziki wa Dj Ira wari uri muri ibibirori nk’umushyushyarugamba.

Ahagana ku saa 20hoo z’umugoroba, abashyushyarugamba bahamagaye akanama nkemurampaka karimo Mariya Yohana, Teddy Kaberuka, Agnes Mukazibera, Mutes Jolly wigeze kuba Nyampinga w’u Rwanda, ndetse na Munyaneza James. Aba bari bagize akana nkemurampaka, beretswe aho bagomba kwicara igikorwa kirakomeza.

Ahagana ku saa 19h45 nibwo iki gikorwa cyatangijwe n’abashyushyarugamba barimo MC Luck Nzeyimana usanzwe ari umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda ndetse na mugenzi we bafatanya. Aba bashyushyarugamba bahaga ikaze abitabiriye iki gikorwa bari baje ari benshi, baje gushyigikira abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda.

AMAFOTO: NIYIGENA SAMUEL

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO