AMAFOTO yo mu myaka 10 y’ibihe bidasanzwe Jay Polly yagiranye n’inshuti ze

Haba abari mu ruganda rw’imyidagaduro cyangwa se umuntu wese uzi umuhanzi Jay Polly yashenguwe n’urupfu rwe. Ibi byibutsa bamwe ubugwaneza bwe bwiganjemo gusabana na bose no kutirengagiza umuntu wese azi.

Uhaye umwanya buri muntu wese ngo agire icyo avuga kuri uyu muraperi yavuga byinshi. Ugeze ku muntu babanye we byaba akarusho bitewe n’ukuntu amuzi.

Mu nshuti ze cyangwa mu bahanzi bagenzi be bose bagiye bagirana ibihe bidasanzwe kuva yakwinjira mu muziki. Niyo mpamvu twahisemo kubereka amwe mu mafoto yafotowe mubihe bitandukanye uyu muhanzi ari gusabana na bagenzi be.

Aya mafoto amenshi yafatiwe mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Star kuva igitangira kugera ubwo yayegukanaga muri 2014.

Andi ni mubihe bitandukanye ubwo uyu muhanzi yabaga ari kwishimana n’inshuti ze.

Jay Polly ashimira abamutoye nyuma yo gukomeza muri PGGSS ya 1


Jay Polly avuza guitar yari maze guhabwa nk’igihembo nyuma yo kwegukana miliyoni 24 muri PGGSS 4


Jay Polly igihe cyose yahoranaga inseko


Jay Polly na Amag The Black muri PGGSS ya 4


Jay Polly n’umuhanzi Teta Diana ubwo bari bamaze gufata ifunguro mbere y’igitaramo cya PGGSS i Nyagatare


Jay Polly acuranga ingoma yari maze guhembwa muri PGGSS 4


Jay Polly aha yari mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru ya The Ben I Rubavu muri 2010


Jay Polly ari gufata Ifunguro na Bernard Bagenzi mbere y’igitaramo cya PGGSS 4 i Nyagatare


Jay Polly ari kumwe na Eric Nshuti umwe mu bateguraga PGGSS ya 4


Jay Polly ari kumwe n’abahanzi bagenzi be bategereje kumva abahanzi 10 bagombaga kwitabira PGGSS 1 kuri Expo Ground


Jay Polly mu gitaramo cya PGGSS 4 mu Ruhango


Jay Polly na Eric Senderi bari inshuti cyane


Jay Polly na Green P mbere y’igitaramo cya Bye Bye Nyakatsi kuri Petit Stade


Jay Polly na Green P mu gitaramo i Rubavu muri 2010


Jay Polly na Olvis ubwo bari bitabiriye umuganda bari muri PGGSS 4


Jay Polly n’inshuti ze ubwo bizihizaga isabukuru y’Umuhanzi The Ben i Rubavu muri 2010


Jay Polly n’Umunyamakuru Irene Mercy mu gitaramo cya Bye Bye Nyakatsi


Jay Polly na Green P mu gitaramo i Rubavu muri 2010


Jay Polly na Mukuru w’umugore we wa mbere hamwe n’umunyamakuru Jean Paul mu ifatwa ry’amashusho Zubeda i Gisenyi


Jay Polly yakundwaga na benshi mu bafana


Platini wo mu itsinda Dream Boys, Jay Polly na Safi wo mu itsinda Urban Boys mu myiteguro ya PGGSS ya 4

AMAFOTO ni aya Jean Paul NSANZABERA

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO