Amafoto y’ibirori by’ubukwe bw’Umuhanzi Nsengiyumva Emmy na Umuhoza Joyce

Umuhanzi Nsenyiyumva Emmanuel uzwi kw’izina rya Emmy nyuma y’amezi 11 asabye umukunzi we Umuhoza Joyce (Hoza) ko yamubera umugore , aba bombi bakoze ubukwe bubereye ijisho .

Ibirori by’ubukwe ba Emmy na Joyce bwabereye mu mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania mu gihe bizwi ko uyu muhanzi asanzwe atuye muri Amerika ubu bukwe bwitabiriwe na bamwe mu nshuti zabo ndetse n’Imiryango yabo ya hafi .

Uyu musore winjiye mu muryango w’abagabo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze za facebook na Instagram yanditse amagambo aherekejwe n’amafoto y’ubukwe bwe na Hoza, agira ati “Nkaba negukanye umwana.”

Muri Mutarama Emmy yagiriye mu Rwanda mu rugendo yagize ibanga kugeza ubwo tariki 12 uko kwezi 2021 yateye ivi asaba umukunzi we ko yamwemerera bakazarushinga.

Ibirori byo kwambika uyu mukobwa impeta byahuriranye n’isabukuru ye y’amavuko. Na we nta kuzuyaza yahise yemerera uyu muhanzi ko batangira urugendo rugana ku kurushinga.

Emmy na Umuhoza Joyce bamaze imyaka itari mike bakundana. Inkuru z’urukundo rwabo zatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva mu 2018.ariko bo bakomeje kubigira ibanga kugeza ubwo bombi biyemeje kubigaragariza inshuti zabo ubwo umwe yasaba undi ko bazabana bikarangira Hoza abimwemereye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO