Amafoto y’umuhanzikazi Britney Spears yambaye ubusa yavugishije benshi

Kwambara ubusa bimaze kuba umuco ku bantu benshi ndetse biganjemo ibyamamare. Bamwe babikora kugirango bakomeze kuvugwa mu bitangazamakuru cyangwa bitewe n’izindi nyungu babifitemo, uku niko byagenze ubwo abantu benshi batungurwaga no kubona umuhanzikazi Britney Spears ashyira hanze amafoto yambaye ubusa.

Umuco wo kwambara ubusa umaze kwamamara cyane mu byamamare bitandukanye yewe na hano iwacu mu Rwanda.

Akenshi iyo witegereje usanga abambara ubusa babikora ku bw’inyungu nyinshi zitandukanye zirimo gushaka ubwamamare cyangwa amafaranga.

Muri iyi minsi ukomeje gutungura abantu benshi, ni umuririmbyikazi Britney Spears aho akomeje gushyira hanze amafoto y’uruhererekane yambaye ubusa ku rukuta rwe rwa Instagram.

Ku magambo yarengeje kuri aya mafoto, Britney yerekanaga ko yishimiye kuba yigenzura.

Ibi bishimangira ibyavuzwe n’abakurikiranira bya hafi ubuzima bwa Britney Spears, aho bavuga ko ibyo ari gukora muri iyi minsi ngo ari ukwerekana ukwisanzura gukomeye afite.

Britney Spears ubu ari mu bwisanzure nyuma yo kumara imyaka isaga 14 acungwa mu buryo bwemewe n’amategeko na Se umubyara kuko inkiko zari zaremeje ko adafite ubushobozi bwo kwigenzura.

Benshi mu bimakaza uyu muco wo kwambara ubusa, usanga babikora kugirango bigwizeho abantu benshi babakurikira ku mbuga nkoranyambaga cyangwa bakabona inyungu mu bundi buryo.

Umwe mu byamamare twakwibutsa, Ni Tiwa Savage aho uyu muhanzikazi wo mu gihugu cya Nijeriya mu minsi ishize hashyizwe hanze amashusho ye ari gukora imibonano mpuzabitsina.

Ni amashusho yavugishije abantu benshi, ndetse nawe ubwe avugako ababikoze bagambiriye kumusubiza inyuma gusa ku rundi ruhande byatumye ahita agwiza umubare munini w’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram aho basaga miliyoni 14 kuva igihe twateguraga iyi nkuru.

Nyuma yo kwerekana ubwambure, Tiwa Savage akurikirwa na benshi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO