Amafoto ya Zari The Boss Lady n’Umukunzi we mushya G Choppa basomana akomeje kuvugisha benshi

Zari umunyamideli ukomoka muri Uganda ariko ubu akaba akorera akazi ke muri Afurika y’Epfo nyuma y’igihe kinini cyane ataragaragaza amarangamutima ye mu rukundo, uyu mubyeyi w’abana batanu harimo batatu yabyaranye na Nyakwigendera SSemwaga Yvan na Babiri yabyaranye na Diamond Platnumz yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga .

Ibi Zari abikoze Nyuma y’iminsi mike isi yose yizihije umunsi mukuru w’abakundana uzwi nka Saint Valentin Aho uyu mubyeyi yashyize hanze amwe mu mafoto ari kumwe n’Umukunziwe we mushya uzwi nka G Choppa basomana byimbitse.

Aya mafoto yayashyize ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko nyuma y’agahinda yagiye aterwa n’abandi bagabo kashize .

G Choppa uri mu rukundo na Zari ni umwe mu basore bafite ifaranga ritubutse mu gihugu cya Uganda.

Zari na Choppa ntibagisiba kugaragaza urukundo rwabo bifashishije amafoto aberekana bari kumwe.

Ku mafoto atandukanye yashyizwe hanze n’uyu mugabo bagiye bagaragara bafatanye agatoki ku kandi ndetse hari naho bigaragaza basomana byimbitse nk’abakundana.

Kuri aya mafoto, G Choppa yashizeho amagambo agira ati “Urukundo rwanjye, ndagukunda mukunzi”.

Zari udakunda guhisha amarangamutima ye mu rukundo nawe ari mu batanze igitekerezo kuri aya mafoto yashyizweho n’uyu mugabo.

Zari yagize ati “Uri umukunzi w’ukuri, niwowe mugabo nabonye uruta abagabo bose nahuye nabo kuri iy’isi.”

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO