Amafoto yerekana Uburanga bw’umukobwa bikekwa ko akundana na Cyusa Ibrahim

Marebe atembaho amaribori, naramubonye agorora ikimero, akebutse andebye ndoye icyo kibibi cyamubimbuye mu buranga kikamurangiza mu gituza n’ayandi magambo agize iyo ndirimbo ya Cyusa ni amwe muyo yifashishije abwira umukobwa witwa Jeanine Noach ku gafoto barikumwe bahuje urugwiro.

Hari benshi mu byamamaze bagira ibanga inkuru z’urukundo rwabo hari n’abandi babivuga ugasanga ntacyo bibatwaye.

Ku muhanzi Cyusa Ibrahim we yerekanye amarangamutima ku mukobwa yihebeye yerekana ko ari uwo areba amaso ye ntahumbye.

Ku mbuga nkoranyambaga zabo ntibahwema kwerekana ibiri ku mitima yabo bombi.

Cyusa yashyizeho agafoto arikumwe n’uyu mukobwa arenzaho amagambo agira ati “Uwo amaso yanjye areba ntahumbye.” Inyuma yahise arenzaho umutima.

Uyu mukobwa nawe anyuze ku rubuga rwa Instagram yashyizeho indi foto arikumwe na Cyusa yandika avuga ko “Amukumbuye.”

Cyusa nawe yahise afata ibyo uyu mukobwa yavuze abishyira kuri Instagram ye ubundi arenzaho indirimbo ya Cecile Kayirebwa yasubiyemo yitwa ‘Marebe.’ Ku bazi iyi ndirimbo yiganjemo imitoma aho umwe aba ataka uwo akunda.


Amarangamutima arabaganza kenshi


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO