Nouvelle Zelande:Minisitiri w’intebe w’iki gihugu yatangaje ko agiye kwegura...
- 19/01/2023 saa 08:37
Andy Carroll wahoze ari rutahizamu ukomeye cyane mu ikipe ya Liverpool ndetse akaba yarabaye na rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza
(Three Lions) yafashwe amafoto ari kumwe n’inshoreke nyamara habura ibyumweru 2 ngo akore ubukwe.
Kuri ubu uyu mugabo afite imyaka 33 y’amavuko gusa yakoze amahano nyuma yo kujya kwishimana n’umukobwa witwa Taylor Jane.
Uyu mugabo yari yerekeje I Dubai aho yavugaga ko yagiye gutegura ubukwe bwe.
Andy Carroll yafashwe amafoto amugaragaza mu buriri bumwr n’uyu mukobwa Taylor nyamara uyu mugabo afitanye ubukwe n’undi mukobwa witwa Bill Mucklow.
Ubu bukwe bw’aba bombi ubusanzwe buteganyijwe kuba mu byumweru bibiri biri imbere.
Uyu mugabo Andy Carroll yari yabanje kujyana I Dubai n’umugore we mu birori bitegura ubukwe bwe nyamara umugore we yaje kumusigayo aza kwigarukira maze undi asigara amuca inyuma.
Bivugwa ko And Carroll yasangiye inzoga ijoro ryose na Taylor Jane maze birangira banaryamanye ndetse banywereyr mu kabari kitwa Cove Beach club.
Umuyobozi w’akabari aba bombi banywereyemo niwe bivugwa ko yafotoye aba bombi amafoto baryamanye maze ayaha inshuti ye maze bahita bayanyanyagiza ku mbuga nkoranyambaga.