Amag The Black yahaye gasopo abantu bakomeje kutavuga rumwe nawe ku ndirimbo ye nshya yise Akanyenyeri

Umuraperi uri mu bamaze igihe kitari gito mu muziki Nyarwanda ariwe Amag The Black mu buryo bwamashusho aherutse kwifashisha Instagram ye maze yihanangiriza abantu ngo bakomeje kutavuga rumwe nawe ku ndirimbo aherutse gushyira hanze mu minsi ishize yitwa Akanyenyeri.

Amag yatangiye asuhuza abantu ariko akomeza avuga ko yifuza kubwiira abakomeje kumuhamagara bamubwira ko ibyo yaririmbye ataribyo ko bakwiye gukora indirimbo yabo ikubiyemo ibintu bumva ko aribyo.

Uyu muhanzi kandi yakomeje avuga ko nta muntu n’umwe baziranye yigeze aririmba mu ndirimbo ye akanyenyeri ndetse avuga ko nta zina yigeze avugamo ndetse ngo ibyo bituma yibaza impamvu abantu bakomeza kumuhamagara bamubwira ko ibyo yaririmbye atari byo.

Amag The Black yagize ati:Indirimbo ni iyanjye udashaka kwemera ibiyirimo nawe azahimbe iye nta kibazo.

Akanyenyeri ni indirimbo nshya uyu muhanzi aherutse gushyira hanze ndetse kandi uretse ibi uyu muraperi birimo kuvugwa ko yafunguye inzu itunganya umuziki igiye kujya ifasha abahanzi mu muziki.

Kanda hano urebe indirimbo Akanyenyeri ya Amag The Black.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO