Amagambo icumi y’ubwenge yavuzwe na 2 Pac yahindura ubuzima bwawe

2 Pac ni umuhanzi witabye Imana akiri muto cyane kuko yari afite imyaka 25 gusa, Icyo gihe hari muri Nzeri 1996 apfa azize ibikomere by’urufaya rw’amasasu yarashwe. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku magambo y’ubwenge yavuzwe n’uyu mugabo kuburyo yahinduye ubuzima bwa benshi.

Urupfu rwa 2 Pac ni rumwe mu zashegeshe abantu, gusa mbere yo gupfa hari byinshi uyu mugabo ufatwa nk’umwami wa Hip-Hop yasize avuze n’ubu benshi bakimwibukiraho.

Dore amagambo 10 yuje ubwenge yavuzwe n’umuraperi 2 PAC ndetse agahindura ubuzima bwa benshi:

1. Urupfu ntabwo ari igihombo gikomeye mu buzima ahubwo igihombo kibi mu buzima ni igihe urimo gupfira imbere muri wowe kandi uri muzima.

2. Bafite amafaranga yo kugura intwaro gusa ntibashobora kugaburira abatishoboye.

3. Ni gute natunze inzu y’ibyumba 52 ariko hakaba hari abatagira aho barara kuri njyewe ibyo ntacyo bivuze.

4. Inyuma ya buri nseko nziza haba hari umubabaro n’agahinda biryana cyane kuburyo nta numwe ushobora kubibonesha amaso ye.

5. Ukuri nti kubaho habaho ikinyoma gusa inzozi zo zihora ari ukuri.

6. Nari nkwiriye guhagarika ibyo nkora nkava ku izima gusa sinabikora kuko nicyo abanzi banjye banyifuriza ndetse ninacyo bahora bategereje.

7. Iteka jya ukora neza uko ushoboye ntugatume igihunga n’igitutu bikuganza.

8. Ahazaza hacu ni ibyiringiro n’ikizere twigirira.

9. Mama wanjye yakundaga kumbwira ati" niba udafite icyo wakora ngo ubeho shaka icyo wakora kuburyo wanagipfira.

10. Nakabaye ndi umwana ufite mama gusa mu kuri kwanjye kuzuye nuko ndi umwana ukomoka kuri buri wese kuko ntanumwe wandeze narezwe na sosiyete.

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - juvens

    nkunda aya magambo cyane

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO