Amagare: Team Rwanda bajyanye kizere ki muri Gabon?

Ikipe y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare “Team Rwanda” yahagurutse ku mugoroba w’ejo tariki 16 Mutarama 2020, yerekeza mu gihugu cya Gabon, yajyanye ingamba zo kwegukana irushanwa rya La tropical Amissa Bongo.

Aba basore bagera kuri Batandatu barimo Moise Mugisha, Nzafashwanayo Jean Claude, Renus Byiza, na Munyaneza Didier, bayobowe na Mugisha Samuel, bavuga ko bagomba gukora ibishoboka byose kugira ngo bitware neza.

“Duhagaze neza njyewe na bagenzi banjye twabanye igihe kinini turikumwe, umunsi urageze rero kugira ngo tujye guhangana n’andi makipe. Mfite ikizere cyo kuryegukana, kuko ubundi iyo utatwaye ikintu uba wumva ko bidashoboka, ariko navuga ko bishoboka.

Ikizere mfite nuko nayitwaye kandi ntanayitwaye umwe muri bagenzi banjye dushobora kumufasha akayitwara.” ...Areluya Joseph aganira n’abanyamakuru mbere yo gufata rutema ikirere.

Mugisha Samuel we avuga ko bajyanye ingamba zo guhangana n’abandi no kubereka icyo abanyarwanda bashoboye.

“Tugiye gushaka insinzi y’abanyarwanda, kuko ahantu tumaze kugera mu magare Ntabwo ari ukubivuga ko tugiye gusoza irushanwa, tugiye guhangana n’abandi kugira ngo babone urwego tugezeho ko rushimishije.

Twariteguye bihagije kurenza indi myaka ishize kuko umwe muri twe yaryegukana, urumva ko ari ibintu bidasanzwe kumva ko buri wese muri twe afite ikizere.”

Areluya Joseph Umunyarwanda rukumbi wegukanye Latropical Amissa Bongo

Felex Sempoma umutoza wa Team Rwanda na we avuga ko abakinnyi bajyanye abafitiye ikizere bitewe n’ubuhanga bwabo ndetse n’andi marushanwa bagiye begukana.

Ati “Ikipe tujyanye irakomeye, Mu bakinnyi tujyanye harimo La tropical Amissa Bongo, harimo uwatwaye Tour du Congo hari n’abandi bitwaye neza, ibyo rero biha isura ikipe y’u Rwanda bigasaba n’andi makipe kuyitinya, natwe tuzakoresha imbaraga dufite duhiganwe turyisubize kandi nubwo bitakunda turizera kuzana imyanya myiza ishoboka.”

Iri rushanwa rifite uduce turindwi (Etape 7) aritwo:

Etape 1: Bitam-Ebolowa (150 km)
Etape 2 : Bitam-Oyem (110 km)
Etape 3 : Mitzic-Ndjolé (180 km)
Etape 4 : Lambaréné-Mouila (190 km)
Etape 5 : Lambaréné-Kango (145 km)
Etape 6 : Port Gentil – Port-Gentil (130 km)
Etape 7 : Nkok-Libreville (130 km)

Iri siganwa ryiswe Latropical Amissa Bongo, rizatangira tariki 20 Mutarama risozwe tariki 26 Mutarama 2020.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO