Amagare: Ni iki kitezwe muri Manda ya komite nshya iyobowe na Murenzi Abdallah ?

Murenzi Abdallah uherutse gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare, yitezweho guhindura bimwe mu bitaragendaga neza muri iri shyirahamwe ndetse no kongera imbaraga kugira ngo abakunzi b’amagare bongere bagaruke kuri uyu mukino.

Uyu muyobozi aherutse gutorwa kuri iki cyumweru tariki 22 Ukuboza 2019, atorwana n’abandi bayobozi bazayoborana nawe muri iri shyirahamwe ry’umukino w’amagare barimo, Mukazibera Marie Agnes wabaye Visi perezida wa mbere, Nkuranga Alphonse aba Visi perezida wa kabiri ndetse na Sekanyange watorewe kubna Umunyamabanga mukuru.

Nyuma y’aya matora Genesisbizz yabateguriye bimwe mu bintu uyu mugabo ndetse n’abo bazafatanya kuyobora uyu mukino w’Amagare bitezweho n’abaturage guhindura.

Ruswa zitandukanye ndetse n’iy’igitsina:

Umwaka ushize, Bwana Boyer, wasezeye ku butoza mu 2017, yanditse ibaruwa ifunguye ashinja Bwana Bayingana Aimable wayoboraga Ferwacy, kubangamira ibikorwa byo guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare.

Muri iyo baruwa, yanamushinje kandi gukoresha nabi umwanya we no gukora ibidahagije mu gufasha abasiganwa ku magare b’abagore bivugwa ko bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abatoza.

Urwego rw’ubugenzacyaha rw’u Rwanda (RIB) ruvuga ko ruri gukora iperereza kuri Aimable Bayingana n’abandi bose bari bagize inama nyobozi y’iryo shyirahamwe kuri ibyo birego.

Ibi rero nibyo umuyobozi mukuru Murenzi Abdallah agiye kubanza guhangana nabyo cyane muri iyi manda ye ya mbere ndetse n’abo bafatanya kuyobora, kugira ngo bazabanze bahoshe uyu mwuka mubi wavuzwe mu buyobozi bwa banje.

Uretse ruswa y’igitsina kandi, hanavugwamo kunyereza amafaranga amwe namwe yagenewe abakinnyi ndetse n’ay’umurengera avugwa ko azakoreshwa nyamara ntihamenyekane uburyo yakoreshejwemo.

Gukoresha neza umutungo w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare.

Ni kenshi cyane muri iri shyirahamwe ry’umukino w’amagare hagiye hagaragara gukoreshwa nabi k’umutungo w’iri shyirahamwe, aho nk’urugero abakinnyi hari ibihembo babaga bemerewe ntibabihabwe nyamara amafaranga yabo cyangwa ibyo bihembo byabo byarasohotse.

Abakinnyi bamwe na bamwe bagiye babaza iki kibazo bagiye basubizwa hasi ndetse bamwe na bamwe bakabwirwa ko bagomba guhagarika ibyo barimo bitaba ibyo bagahagarikwa.

Komite iyobowe na Murenzi Abdallah, ifite ihurizo rikomeye ryo kongera kugarura ikizere mu bakinnyi bakina uyu mukino kugira ngo ibyo bemerewe bitanyerezwa ahubwo babihererwe ku gihe.

Ikindi kandi kitezwe nugukoresha neza umutungo w’iri shjyirahamwe, dore ko bimwe mu byagoye cyane komite ya Aimable Bayingana.

Iyi manda y’aba bayobozi barangajwe imbere na Murenzi Abdallah wigeze kuyobora ikipe ya Rayon Sports, izamara igihe kingana n’imyaka ibiri.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO