Amagare: Shampiyona y’isi izitabirwa n’u Rwanda, yakuwe mu Busuwisi

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi, ryafashe icyemezo cyo gukura Shampiyona y’isi y’amagare izitabirwa n’u Rwanda yagombaga kubera mu gihugu cy’u Busuwisi iyimurira mu kindi gihugu kitaramenyekana bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Mu itangazo ryashizwe hanze na UCI ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 13 Kanama 2020 bavuze ko bahagaritse iyi shampiyona yagombaga kubera mu Busuwisi bitewe n’icyorezo cya Covid-19 kimaze iminsi kibasiye isi, bavuga ko kizimurirwa mu kindi gihugu cy’I Burayi aho kubera mu Busuwisi.

Iyi mikino ya shampiyona y’isi iteganyijwe kuba hagati ya tariki 20-27 Nzeri 2020, aho yari kuzabera mu Busuwisi.

Mu mpamvu UCI yatanze ivuga ko iri rushanwa rikuwe mu Busuwisi, bavuze ko mu gihugu cyari kuzakira iyi mikino babujijwe kurenza abantu basaga 1000, mu gihe bo babaraga abarenga 1200 bari kuzitabira iyi mikino.

UCI yatangaje ko izamenyesha abanyamuryango ndetse n’ibihugu bizitabira iri rushanwa, aho iri rushanwa rizabera mu bihugu by’I Burayi aho kubera mu Busuwisi. Bakaba bavuze ko amatariki y’iyi mikino atazahinduka.

U Rwanda ruzitabira iyi mikino.
Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi n’ubundi basanzwe bamyenyerewe ku gusiganwa ku magare hano mu Rwanda, aho bagabanyijemo ibyiciro bitatu.

Ikiciro cya mbere kigizwe n’abakinnyi bakuru "Men Elite" kirimo Mugisha Samuel usanzwe abarizwa muri La Roche-sur-Yon Vendée Cyclisme yo mu Bufaransa, Mugisha Moise ukina muri Skol Adrien Cycling (SAC Team) yo mu Rwanda, ndetse na Areruya Joseph kuri ubu utarabona ikipe akinira.

Ikindi kiciro cya kabiri kigizwe n’abakinnyi babiri bari munsi y’imyaka 23 "Men U23" kirimo, Uhiriwe Byiza Renus usanzwe abarizwa muri Benediction Club y’I Rubavu ndetse na Habimana Jean Eric nawe ukina muri Skol Adrien Cycling (SAC Team).

Naho mu kindi cyiciro kizahagararira u Rwanda, ni ingimbi "Junior Men" aho cyo kigizwe na Muhoza Eric usanzwe akina muri Les Amis Sportifs y’i Rwamagana ndetse na Tuyizere Etienne ubarizwa muri Nyabihu Cycling.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO