Amaherezo y’inzira ni mu nzu! Umukobwa wa Donald Trump yakoze ubukwe

Umukobwa wa Donald Trump witwa Tiffany Trump yakoze ubukwe bw’akataraboneka n’umusore w’umunyamideli witwa Michael Boulos aho ubu bukwe bwarimo ibikomerezwa bitandukanye.

Uyu mukobwa wa Donald Trump akoze ubukwe afite imyaka 29 y’amavuko ndetse ibi bibaye mu gihe hashize icyumweru kimwe gusa aribwo uyu mukobwa witwa Tiffany Trump akorewe ibirori bikomeye cyane byo gusezera ku bukumi bwe.

Mu muhango w’ubukwe uyu mukobwa wa Donald Trump yatanzwe na Se umubyara ariwe Donald Trump aho yari afatanyije na Nyina Marl Maples ndetse bose bari babukereye.

Ibi birori by’ubukwe byabereye mu nyubako nziza cyane iherereye muri Florida ndetse abantu batandukanye biganjemo abayobozi bakomeye hamwe n’ababarizwa mu bikorwa bijyanye n’imyidagaduro bose bari babukereye.

Uyu ukobwa yatanzwe na Se Donald Trump ndetse na Nyina Marl Maples yari yabukereye mu birori byabereye mu nyubako y’umuryango iherereye muri Florida.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO