Amahirwe ku rubyiruko rubana n’ubumuga rufite impano mu Buhanzi

Producer TrackSlayer afatanyije na Uwezo Youth Empowerment batangije igikorwa cyo gufasha urubyiruko rubana n’ubumuga rufite impano zitandukanye ariko zijyanye n’umuziki aho bazajya babafasha kugirango n’abo bamenyekane.

Iki gikorwa bakise “Its Ability Talents” intego yacyo ngo ni ugufasha urubyiruko rubana n’ubumuga kugirango nabo bakuze impano zabo ndetse hakurweho n’imbogamizi bajya bahura nazo cyane.

Nshuti Peter uzwi nka Producer TrackSlayer aganira na Genesis Tv yavuze ko yagize iki gitekerezo kuko ari ibintu yajyaga ahura nabyo.

Ati “Najyaga mpura n’abantu babana n’ubumuga kenshi harimo abashaka kuririmba nabakorera iyo ndirimbo ugasanga baracyahura n’ibintu bibagora cyane. Nibwo natekereje gukora iyo gahunda yo kujya mbakorera bakaba nk’abandi bahanzi nkabakuriraho izo nzitizi ari nayo mpamvu nateguye uwo mushinga.”

Abifuza kwiga bafitiwe amasomo arimo: Gufata amajwi, gukora indirimbo, gufata amashusho, gutunganya amajwi n’amashusho, gufata amafoto, kuyobora no kugenzura amajwi.

Abafite impano bazafashwa ibirimo: Kubakorera indirimbo, Kubamamaza no kubakurikirana (management). Kwitabira aya mahugurwa ni ubuntu.

Ababishaka ubu batangiye kwiyandikisha kuko biteganyijwe ko bizarangira taliki ya 18 Mata 2021.

Aho wanyura ushaka kwiyandikisha

https://docs.google.com/forms/d/e/1FAIpQLSfRDlMdEb46HC_VIl8OvhbDZJu2zqa2PlQN1yhJafABAeYV-A/viewform

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO