Amahirwe yatanzwe na Patoranking ashobora no gusekera Abanyarwanda

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria Patoranking uherutse no gutaramira mu Rwanda mu nama ya Youth Connekt Africa, yatanze amahirwe yo kwishyurira abana batifashije bifuza kwiga amasomo y’ubuyobozi muri kaminuza ya ALU ifite ishami mu Rwanda.

Icyamamare muri muzika nyafurika Patrick Nnaemka Okorie uzwi nka ‘Patoranking’ yavutse ku wa 27 Gicurasi, 1990, uyu musore akaba yaraje guhabwa izina akoresha ku rubyiniro n’umuhanzi wo muri Jamaica bahuriye kuri Alpha beach muri Lagos, ahereye ku zina rye ‘Patrick’, hanyuma amuha Patoranking.

Patoranking mu busanzwe, yize amashuli ye muri Citizen Comprehensive College Epe, nyuma asoreza amashuli yisumbuye muri Jibril Martin Memorial Grammar School muri Iponri nyuma y’aho yimukiye mu gace ka Ebute Meta.
Ubwo Patoranking yasuhuzanyaga na Perezida Kagame mu nama ya YCA
Uyu musore waciye mu buzima bugoye, kuri ubu avuga ko ari umwe mu batunze agatubutse muri Afurika, aho yavuye kuma Miliyoni akaba ageze muri za Miliyaridi, aho yifuza kuyasangira n’urubyiruko rushaka kwiga amasomo y’ubuyobozi, kugira ngo ejo ha Afurika mu buyobozi hazabe hahagaze neza.

Mu mpera z’iki cyumweru gishize, Patoranking yatangaje ko yatangije igikorwa cyo kwishyurira amafaranga y’ishuri abakiri bato yise ‘Patoranking Scholarship’ ku bufatanye na kaminuza yigisha bene aya masomo y’ubuyobozi yitwa ‘African Leadership University’.

Patoranking yagize ati: “iyi Buruse (scholarship) izahabwa abakiri bato 10 bazavamo abayobozi bahamye, mu rwego rwo kubafasha kubona impamyabumenyi muri iyi kaminuza y’udushya.”

Ubwo aheruka mu Rwanda mu nama ya Youth Connekt Africa, yashimiye u Rwanda, anarusabira umugisha ku Mana, aho yongeyeho ko Ihuriro ry’urubyiruko nyafurika Youth Connekt Africa Summit 2019 yari intsinzi ikomeye.

Ubundi se iki gitekerezo cyavuye he?

Benshi nyuma y’uko Patoranking atangaje ko agiye gufasha aba bana gukomeza gukurikira amasomo yabo y’ubuyobozi, babihuje cyane n’amagambo aherutse kuvuga ko akunda perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mu Ukwakira 2019, Patoranking abinyujije kuri Twitter ye yagize ati: “uyu mugabo ndamukunda, ni umubyeyi wa Afurika nyawe, akaba n’umuyobozi mwiza.”

Ibi byahuriranye cyane nanone n’uko iyi kaminuza ya African Leadership University yigisha aya masomo y’ubuyobozi iri mu Rwanda, bityo akaba agira ngo abazayigamo yishyuriye bazatere ikirenge mu cya perezida Kagame.

Patoranking arashishikariza abakiri bato biyumvamo impano yo kuba abayobozi, gukoresha aya mahirwe babonye biyandikisha kuri https://t.co/KDYpUTibbL?amp=1, aho hazatoranywamo 10 bazishyurirwa amafaranga yose y’ishuri.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO