Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Umutoza wa APR FC Adil Erradi Mohammed kuri ubu amakuru agera kuri Genesisbizz avuga ko yamaze kwerekeza iwabo aho yahagarutse mu ijoro ryakeye.
Uyu mutoza yafashe umwanzuro wo kugenda nyuma yo kudahuza n’ubuyobozi bwa APR FC aho bamushinja kuba umukozi udashobotse Kandi wataye akazi undi nawe agashinja iyi kipe y’ingabo z’igihugu kumuhagarika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umutoza Adil yahisemo kujyana APR FC mu nkiko ndetse ahitamo no gutanga ibikoresho bye byose nkenerwa byo munzu abyihera inshuti ze maze ahagana saa mbiri z’ijoro ku munsi w’ejo ku cyumweru yerekeza ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe aho yafashe rutemikirere ahagana ku isaha ya saa tanu.
Abanyamategeko batatu bunganira Adil bavuga ko uyu mutoza agomba kuzishyurwa na APR FC amafaranga agera kuri Miliyoni 570 Frw.
Ni mugihe kandi APR FC nayo ivuga ko hari ingingo ziyirengera aho ishinja uyu mutoza ko adashotse ndetse akaba yarataye n’akazi.
Kugeza aka kanya bivugwa ko ikipe ya APR FC yaba iri mu biganiro n’umutoza Robertinho kugirango abe yasimbura Adil muri iyi kipe.
Magingo aya umwungiriza wa Adil niwe wasigaranye ikipe ya APR FC nubwo bivugwa ko nawe hari bamwe mu bakinnyi badahuza muri iyi kipe.