Miss Muheto yahishuye amakipe yihebeye yo mu Rwanda no hanze

Miss Nshuti Muheto Divine kuri ubu niwe nyampinga w’U Rwanda wa 2022 uyu mukobwa rero wakunzwe n’abatari bakeya hano mu Rwanda amaze gushyira hanze amakipe yihebeye haba hano mu Rwanda ndetse no mu gihugu Cy’ubwongereza.

Mu mashusho y’uyu mukobwa yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga z’abanyamakuru ba Siporo hano mu Rwanda uyu mukobwa ubwe yatangaje ko burya ari umufana ukomeye cyane w’ikipe ya Rayon Sports ndetse akaba n’umufana ukomeye cyane w’ikipe ya Machester United mu gihugu cy’Ubwongereza.

Nyuma y’uko benshi bamenye ko uyu mukobwa ari umufana w’ikipe ya Rayon Sports abenshi mu bafana b’iyi kipe bahise bamwandikira kubwinshi bamubwira ko yahisemo neza ndetse abenshi bakomeje gutebya bamushishikariza guhita asaba akazi muri Skol bijyanye n’uko uru ruganda rwenga ibinyobwa bisembuye ari umuterankunga ukomeye w’ikipe ya Rayon Sports.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO