Amakipe arimo Police FC na AS Kigali yamaze gutangira imyitozo yo kwitegura shampiyona

Nyuma y’aho shampiyona ihagaze abakinnyi bakerekeza mu biruhuko mu rwego rwo gusangira iminsi mikuru n’imyiryango yabo kuri ubu amakipe amwe n’amwe yamaze kugaruka mu myitozo.

ku ikubitiro ikipe ya AS Kigali na Police FC ni amwe mu makipe yabimburiye ayandi ahita atangira imyitozo kuri uyu wa gatatu tariki ya 04 Mutarama 2023 aho yitegura shampiyona igomba kugaruka ku italiki ya 20 Mutarama 2023.

Biteganyijwe ko kandi ikipe ya Rayon Sports nayo irasubikura imyitozo yayo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu aho nayo yifuza kugarukana imbaraga nyuma yo gusinyisha abakinnyi bashya.

Kugeza ubu ikipe ya AS Kigali niyo iyoboye shampiyona y’u Rwanda mu gihe ikipe ya Rayon Sports yo yasubiye inyuma ikaba igeze ku mwanya wa Gatatu.




Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO