Amakipe yakomeje kwesurana mu gikombe cy’amahoro ndetse akina mu cyiciro cya kabiri abasha kwihagararaho

Mu mikino ibanza mu gikombe cy’amahoro amakipe menshi akina mu cyiciro cya kabiri yabashije kwihagararaho aho yabashije guhangana bikomeye n’akina icyiciro cya mbere.

Kuri uyu wa kane tariki ya 17 Gashyantare nibwo hasojwe imikino ibanza y’amajonjora mu gikombe cy’amahoro.

Ni imikino yakinwe cyane cyane n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ndetse n’andi yo mu cyiciro cya mbere ataritwaye neza.

Ku ikibitiro ikipe y’Intare yihagazeho imbere ya Musanze FC aho zaje kunganya igitego 1-1,naho undi mukino wahuje ikipe ya La Geunesse yabashije kwihererana ikipe ya Espoir FC iyinyabika ibitego 3-2.

Dore uko imikino yose ibanza yagenze ku munsi wo kuwa gatatu:

.Ikipe ya Heroes yari yatsinzwe na Gasogi FC ibitego 2-1
.Ikipe ya kaminuza y’U Rwanda yari yatsinzwe n’ikipe ya Bugesera ibitego 6-0
.Ikipe ya Rutsiro yari yatsinzwe na Etincilles ibitego 2-1
.Ikipe ya La Geunesse yari yatsinze Espoir ibitego 3-2
.Ikipe ya Impessa FC yatsinzwe n’ikipe y’amagaju igitego 1-0
.Ikipe ya Marine FC yatsinze ikipe ya Nyanza FC igitego 1-0
.Ikipe ya Interforce yari yatsinzwe n’ikipe ya Etoiles de L’Est ibitego 2-0

Naho kuri uyu wa kane harakinwa imikino ibiri:

.Ikipe ya Gorilla FC yanganyije n’ikipe ya Gicumbi FC igitego 1-1
.Ikipe ya Musanze FC nayo yanganyije n’Intare FC IGITEGO 1-1

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO