Amakuru mashya ku ntambara ya Ukraine n’Uburusiya:Perezida Zelensky afashe umwanzuro ukomeye cyane noneho isi yose imwibajijeho:

Umukuru w’igihugu cya Ukraine bwana Volodymyr Zelenskyy, akomeje gufata imyanzuro igamije guhangana n’Uburusiya ndetse bamwe bakomeje kwibaza kuri uyu mugabo udashobora kuva ku izima,uyu mugabo yatangaje ko agiye kwirukana abandi bayobozi bagera kuri 28 bakora mu nzego z’umutekano.

Ibi bije nyuma y’aho uyu mugabo ahagaritse n’ubundi abayobozi babiri bari bakomeye muri Ukraine barimo bwana Ivan Bakanov wayoboraga urwego rw’iperereza ndetse ahagarika na Iryana wari umushinjacyaha mukuru mu gihugu.

Zelensky aganira n’itangazamakuru yavuze ko Urwego rushinzwe iperereza n’umutekano rukommeje gukora isesengura ryimbitse aho abandi bayobozi bagera kuri 28 bashobora kwirukanwa.

Zelensky yakomeje avuga ko barimo kureba impamvu nyamukuru irimo gutuma iperereza ritagenda neza mu bijyanye n’umutekano w’igihugu.

Magingo aya abantu benshi bakurikirana ibijyanye na Politike bakomeje gutangarira ubutwari bwa Zelensky udashobora kuva ku izima ndetse n’uburyo yirukanye bwana Bakanov wari inshuti ye kuva mu bwana bwabo nabyo bikomeje kwibazwaho na benshi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO