Amalon arabaza Imana icyo gukora mu ndirimbo ye nshya yise “Ngirente”

Bizimana Amani wamamaye mu muziki nka Amalon yasohoye indirimbo nshya yise “Ngirente” aho aba aririmba abaza Imana ngo abigenze gute bitewe no kunanirwa ibibazo byo mu Isi.

Umuhanzi Amalon ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya 1K Entertainment iyoborwa na Dj Pius yamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye nka “Byakubaho, Yambi, Impanga, Single yakoranye na Weasel wo muri Uganda” n’izindi.

Kuri izo ndirimbo zose uyu muhanzi yaje kongeraho indi nshya yaraye asohoye yitwa “Ngirente.”

Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo uyu muhanzi aba aririmbamo inkuru ivuga ku mukobwa uba ufite ibibazo byaratewe n’umusore umutera inda.

Mugitero cya mbere aba aririmba agira ati “Ese ngirente Mana yanjye njye ndumva naniwe kuko ndabona ibintu byose byabaye uruvanjye, ndarira ndigunga nta wampoza amarira, iyo ndebye mu ndorerwamo uwo mbona siwe niyumvamo bigira beza bakanyihishamo mba mbona nazabigwamo…”

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer Knox Beat ubarizwa muri Monster Records naho amashusho yayo akorwa na Director Kingston Isaac.


Amalon yaherukaga gushyira hanze indirimbo yitwa Single yakoranye na Weasel


Dj Pius ari mu bafasha umuhanzi Amalon

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO