Amasengesho yo gusengera igihugu abaye mu gihe cyinjira mu cyerekezo 2050

Abayobozi bagera kuri 700 bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu azwi nka National Prayer Breakfast, kuri uyu wa 12 Mutarama 2020. Ni amasengesho abaye mu gihe u Rwanda rwinjira mu cyerekezo gishya 2050.

Aya masengesho yabaye kuri iki cyumweru muri Kigali Convention Centre, yahurije hamwe Abayobozi muri Guverinoma, abikorera ku giti cyabo, abagize sosiyete sivile n’inshuti z’u Rwanda zavuye mu bihugu bigera ku 10.

Ni amasengesho abaye mu gihe u Rwanda ruri gutangira icyerekezo 2050 cy’iterambere kuko rwasoje ikerekezo 2020 mu minsi mike ishize.

Umuryango, Rwanda Leaders Fellowship niwo utegura aya masengesho, akaba afite insanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere Izana Impinduka:Kwishimira aho tugeze-Dutegura ejo hahaza.”

Umwaka wa 1995, niwo wabaye itangiriro ry’aya masengesho kugeza n’ubu, agamije gushyira hamwe abayobozi bakuru mu kwiyegereza Imana, bagasangira, hakabaho gusengera igihugu n’abayobozi bacyo ndetse bagasangira ijambo ry’Imana.

Ku nshuro ya mbere yabereye muri Hotel Hotel des Mille Collines tariki 1 Nzeri 1995, kuva icyo gihe iki gikorwa kitabirwa n’abayobozi batandukanye n’abandi.

Ay’uyu mwaka agamije gushimira ibyo Imana yakoreye Igihugu ariko no gusengera abayobozi bacyo bagashyirwa mu maboko y’Imana.

Hagendewe ku nsanganyamatsiko yavuzwe haruguru, aya masengesho afite intego yo kureba ibyakozwe no gushimira urugendo rwagenzwe, ariko no kureba aho baganisha igihugu.

Agamije kandi kugira umuco wo gushimira bitari gusa Imana ahubwo n’abo yakoresheje ngo babe bagejeje aho igihugu kiri uyu munsi, kwiga ibyakozwe n’indangagaciro z’Imana yashyize mu bantu, ibi bigafasha kubaha inzira nziza yo gukomeza imbere.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO