Alto wadindijwe na Ladies Empire yasinye muri Label nshya yitwa TB Music Entertainment

Umuhanzi Alto wabarizwaga mu nzu ifasha abahanzi ya Ladies Empire we n’undi muhanzi mushya witwa Yampano basinye amasezerano yo gukorana n’indi nzu nshya yitwa TB Music Entertainment.

Iyi nzu nshya ifasha abahanzi yashinzwe na Ruzindana James ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa kuko atari ahari yahagarariwe na Muyoboke Alex.

Muyoboke Alex yavuze ko uwo Ruzindana washinze Label nshya asanzwe ari umuntu ukunda umuziki ari nayo mpamvu yahisemo gufasha abahanzi bafite impano.

Abo bahanzi uko ari babiri basinye muri iyi Label basanzwe bakora umuziki ariko ugasanga ubushobozi ni ikibazo.

Alto wakoranaga n’inzu ya Ladies Empire yavuze ko yishimiye ayo masezerano.
Ati "Ni byiza cyane kuba barangiriye icyizere cyo kumpa aya mahirwe. Ibi bimpa imbaraga zo gukora cyane."

Alto yakomeje avuga ko aho yarari bamudindizaga cyane bitewe n’uko batubahirizaga ibyo bumvikanye mu masezerano.

Ati "Aho nari nsanzwe bansubizaga inyuma cyane kuko mugihe cy’imyaka isaga ibiri nahamaze bankoreye indirimbo ebyiri gusa kandi ataribyo twumvikanye."

Ku ruhande rw’umuhanzi "Yampano" nyuma yo gusinya yavuze ko anezerewe ku mutima we cyane kuko mu gihe gihe gito amaze mu muziki yagiye agira ikibazo cyo kubona uwamufasha kugaragaza impano ye kuri ubu akaba ari amashimwe kuri we kandi akaba yizeye ko ubu agiye gutangira gukora cyane kuva yagera mu mujyi wa Kigali.

Muri uwo muhango usozwa herekanywe amashusho y’indirimbo aba bahanzi bombi bamaze gukorana ariko ikaba itarajya hanze ku mugaragaro.

Yampano ni umuhanzi ubimazemo iminsi ariko abantu bataramenya cyane

Alto nyuma gusinya ngo agiye kwereka Abanyarwanda ibyo ashoboye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO