Amashirakinyoma ya Mwiseneza Josiane wabeshyewe na Ndimbati kwinjira muri Sinema

Umukinnyi wa Filime Ndimbati muri Papa Sava na Deo muri Filime y’uruhererekane ya City Maid aranengwa na Mwiseneza Josiane wavuzweho kwinjira muri Sinema.

Mu mpera z’icyumweru gishize, umwe mu bakinnyi bazwi cyane muri Sinema yo mu Rwanda Uwihoreye Moustapha uzwi nka ‘Ndimbati’ yagerageje gukwirakwiza ibihuha by’uko Mwiseneza Josiane yinjiye muri Sinema.

Ibi Ndimbati yabivuze yifashishije ifoto bifotoranyije ari kumwe na Mwiseneza Josiane, maze yongeraho amagambo agira ati: “Umukobwa wacu yinjiye mu kazi ko gukina filime, tumuhaye ikazeee.”

iyi n’iyo foto yakwirakwijwe na Ndimbati

Benshi basamiye hejuru iki gitekerezo cyakwirakwijwe na Ndimbati, dore ko n’ubusanzwe Josiane Mwiseneza asanzwe afite abafana batari bacye hanze aha.

Mu gushaka kumenya ukuri kw’ibi byavugwaga na Ndimbati, twaganiriye na Mwiseneza Josiane uri kwiga muri kaminuza ya Ines Ruhengeri mu Majyarugu y’igihugu cy’U Rwanda.

Mwiseneza Josiane yatangarije Genesisibizz ko ibyo kwinjira muri sinema nta makuru abifiteho, cyane ko atanazi aho Ndimbati yabikuye.

Mwiseneza yagize ati: “njye nabonye ari nk’ubu papalazi, nabonye Ndimbati abivuga gusa sibyo, gusa bibaye bihari nabyo nabitangaza.”

Miss Josiane Mwiseneza wambitswe ikamba ry’umukobwa wakunzwe na benshi (Miss Popularity) muri Miss Rwanda 2019, yemeje ko icyo gitekerezo cyo kuzakina filime agifite gusa igihe kitaragera cyo kuba yazikina.

Mwiseneza yirinze kuvuga igihe nyirizina azinjirira mu gukina amafilime, gusa avuga ko igihe nikigera azabitangariza abantu bakabimenya, dore ko yivugira ko gahunda abari iy’imana.

Josiane yakunze guhura n’abakinnyi ba filime benshi, bishoboka ko yarasanzwe akunda umwuga wo gukina filime

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO