Inkingo za koronavirusi zizaterwa abana zamaze kwemerwa

Ibigo bibiri Pfizer na BioNTech byakoze urukingo rwa koronavirusi ruzahabwa abana bari mu cyiciro cy’imyaka itanu (5) na cumi n’umwe (11).

Kuri uyu wa kabiri dusoje nibwo urukingo rwa koronavirusi Pfizer-BioNTech ruzahabwa abana bato rwemejwe n’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kugenzura no kurinda indwara zandura (CDC).

iri tangazo ryasohotse nyuma y’icyumweru FDA , ikigo gishinzwe imiti n’ibiribwa cy’Abanyamerika nacyo kimaze kwemera ko izi nkingo zatangira gukoreshwa mu bana bari muri iki kigero cy’imyaka.

Mu minsi ishize nibwo Pfizer yasohoye amakuru yerekana uburyo icyorezo cya koronavirusi gihagaze mu bana bato, ndetse iyi mibare yerekanye ko ubwandu bwagiye bugabanuka.

Kuva mu kwezi kwa Nzeri umubare w’abana bandura koronavirusi wavuye ku 243,000 ugera ku 101,000 mu cyumweru dusoje.

Imibare yerekana ko koronavirusi yagabanutse cyane mu bana bato.

Ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’ibi bigo bibiri, Pfizer na BioNTech byerekanye ko uru rukingo ruzatanga ubwirinzi bungana na 91% ku bana bazaruhabwa.

Benshi mu babyeyi ntibaratangaza niba biteguye kwemera ko abana babo bahabwa inkingo kuko imibare y’abana bandura n’abicwa na koronavirusi iri hasi cyane ugereranyije n’abandi bantu.

Abana bagize 1.7% y’abahitanwa na koronavirusi muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO