Amashusho agaragaza Zari akinira mu buriri n’umukunzi we bigize nk’ibitambambuga akomeje kuvugisha abatari bake

Zari Hassan wabyaranye na Diamond akomeje gutungura benshi nyuma yo kugaragara mu mashusho atarigeze amara igihe kirambiranye ubwo aba bombi bari mu buriri begeranye basa n’abakina.

Zari Hassan yagaragaye muri aya mashusho atarenze amasegonda atatu yamugaragazaga ubwo yari kumwe n’umukunzi we Shakib yicaye ku gitanda Zari Hassan amwicayeho begeranye cyane.

Abantu benshi batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga batanze ibitekerezo bitandukanye ku mashusho ya Zari Hassan kuri ubu ufite abana 5 yabyaye ndetse bamwe batangaje ko iyi ari imyitwarire idakwiye umuntu w’umubyeyi.

Ni mu gihe kandi hari n’abandi batangaje ko urukundo rwa Zari Hassan n’umukunzi we rugaragaza ubwisanzure no kuryoherwa narwo.

Zari Hassan yakanyujijeho mu rukundo na n’umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Tanzania ariwe Diamond Platnumz ndetse banabyaranye abana bagera kuri babiri.

Kuri Zari Hassan afite imyaka 42 y’amavuko ndetse akundana n’umusore w’imyaka 30 y’amavuko.

Mu minsi ishize ubwo Diamond Platnumz yari yasuyeZari Hassan muri Afurika y’Epfo, abana babyaranye bashinje nyina kuba ari we watumye umuryango wabo utandukana.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO