Amashusho y’urukozasoni yagiye hanze mu mwaka wa 2007 akomeje gutuma Kim Kardashian na Ray J batavuga rumwe

Amashusho y’urukozasoni ya Kim Kardashian na Ray J’s yabaye ikintu gikomeye nyuma yo kujya hanze mu mwaka wa 2007 aho hasaruwemo amafaranga arenga Miliyoni y’amadorari mu byumweru bitandatu akimara kujya hanze.

Gushyirwa hanze kw’aya mashusho y’urukozasoni byatumye habaho kwitana ba mwana nyuma y’aho yabonekeye ubutumwa bwa imeyili (E-mail)bugaragaza ko amashusho yashyizwe hanze ndetse akagurishwa.

Nk’uko ikinyamakuru TMZ cyibitangaza ngo mu butumwa bwashyizwe hanze na Vivid Entertainment mu kwezi kwa Gicurasi 2007 bwamenyeshaga Kim Kardashian ko ayo mashusho y’urukozasioni yamaze kugurishwamo arenga Miliyoni 1,424,636 mu madorari ya Amerika.

Nyamara biratangaje cyane kuko aya mashusho yashyizwe hanze kuwa 14 werurwe 2007,nyamara Kim Kardashian yagiye mu rukiko kurega kuwa 21 Gashyantare 2007 ahanganye na Vivid asaba ko ayo mashusho atashyirwa hanze.

Nyuma yo gutesha ubusabe bwe agaciro kuwa 27 Mata 2007,nyuma y’iminsi 4 gusa Kim Kardashian yakiriye ubutumwa kuri murandasi bujyanye n’ubwishyu bw’ayo mashusho.

Ray J avuga ko Kim Kardashian ubwe yasinyiye ibintu byose nkenerwa kugirango ayo mashusho akorwe ndetse yemeza n’amasezerano ajyanye n’ishyirwa mu bikorwa by’aya mashusho y’urukozasoni.

Hashingiwe ku masezerano ajyanye n’aya mashusho Ray J avuga ko Kim Kardsashian n’umuvandimwe we Kris Jenner bamubeshye ku bijyanye n’aya mashusho kuko ngo hariho ubwumvikane ko buri umwe yagombaga kubona ibihumbi 400 by’amadorari hakaniyongeraho 12.5 % bijyanye n’inyungu yagombaga kuboneka ku ruhande.

Ray J avuga ko umuvandimwe wa Kim Kardashian Chris Jenner,nawe yagaragaye mu masezerano ajyanye no kwakira amafaranga mu gihe ntahantu yari mu masezerano.

Bivugwa ko aya mashusho yafatiwe mu bice bibiri bitandukanye aho amawe yafatiwe,Santa Barbara indi ikorerwa muri Cabo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO