Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Umuririmbyi wabigize umwuga Grand P yavugishije benshi nyuma yo gushyira hanze amashusho ari kumwe n’umukunzi we mu buriri. Aya mashusho yashyize hanze agaragara ku rubuga rwe rwa Instagram amwerekana akorerwa ibikorwa bisa nk’imibonano mpuzabitsina y’agahato n’umukunzi we dore ko asanzwe anamurusha imbaraga.
Amazina yombi ya Grand P ni Moussa Sandiana Kaba ndetse ni umugabo bigoye kumenya neza umwaka yavutseho.
Imbuga nyinshi zandika ku buzima bw’ibyamamare zihuriza ku itariki 10 Ukwakira 1993.
Uyu mugabo ni kenshi yakunze kuvugisha benshi bitewe n’igihagararo cye ndetse bakanuganuga urukundo rwe n’umuhanzikazi akaba n’umunyamideli Eudoxie ukomoka muri Côte d’Ivoire.
Urukundo rw’aba bombi rwaravuzwe cyane mu bitangazamakuru bitandukanye aho bavugaga ko icyo bagambiriye ari ukwamamara ndetse ko rutazaramba ariko ba nyir’ubwite bakavuga ko bakundana urukundo ruzira uburyarya ndetse ko badateze gutandukana.
Benshi bakunze kugendera ku kinyuranyo cy’igihagararo cyaba bombi ndetse bavuga ko bataberanye, gusa umunyarwanda niwe wabivuze neza ati " Urukundo ni impumyi."
Urukundo rwa Grand P na Edoxie rwavugishije abantu benshi.
Nyuma y’igihe aba bombi bakundana Eudoxie yaje gutangaza ko atandukanye na Grand P ko ndetse agiye kwita ku bikorwa bye bya muzika.
Gusa nyuma y’ibyumweru bike batandukanye, baje kongera kwiyunga ndetse urukundo rwabo rwongera kugurumana.
kugeza uyu munsi icyaje guteza impagarara, ni amashusho akomeje gucicikana yerekana aba bombi bari mu buriri ndetse abantu benshi banenze Edoxie ko yakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina umukunzi we Grand P dore ko asanzwe anamurusha imbaraga.
Reba amashusho ya Grand P hamwe n’umukunzi we mu buriri hano .
Grand P akunze gutangaza benshi bitewe n’igihagararo cye